AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwakuriye inzira ku murima abatekereza ko rushobora kurekura umunyabyaha kubera igitutu

Yanditswe Aug, 11 2022 15:27 PM | 116,440 Views



Leta y'u Rwanda yongeye gukurira inzira ku murima, abatekereza ko ishobora kurekura umunyabyaha uwo ari we wese kubera igitutu cy'amahanga.

Ni mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje guhanyanyaza ngo zirebe ko uwitwa Paul Rusesabagina wakatiwe n'inkiko z'u Rwanda kubera ibyaha zamuhamije, yarekurwa atarangije igihano yakatiwe.

Rusesabagina yakatiwe n'ubutabera bw'u Rwanda igifungo cy'imyaka 25, nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'umutwe w'iterabwoba wa MCD/FLN bigahitana bamwe mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'u Rwanda abandi bagakomereka ndetse n'imitungo yabo ikahatikirira.

Abagizweho ingaruka n'ibyo bitero bari bifuje kuganira n'umunyamabanga wa Leta Zumwe za Amerika, Anthony Blinken ariko ntibyashobotse. 

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Blinken yavuze ko nubwo atabonanye nabo ariko yumva neza akababaro kabo, ngo kuko amenyereye guhura n'amatsinda y'abagizweho ingaruka n'intambara n'amakimbirane.

Ikibazo cya Paul Rusesabagina ni kimwe mu byagarutsweho mu ruzinduko rw'iminsi ibiri umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Anthony Blinken yagiriye mu Rwanda.

Blinken wakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro, yavuze ko nubwo ikibazo cya Rusesabagina cyaganiriweho kitigeze gifatwaho umwanzuro.

Yagize ati "Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, icyo navuga ni uko uyu munsi nakigejeje kuri Perezida Kagame tukiganiraho ariko kubera imiterere yacyo tuzakomeza kukiganiraho no gufatanya n'umuryango we kugikurikirana."

Mu kiganiro n'abanyamakuru Blinken yavuze ko igihugu cye gisanga Rusesabagina atarabonye ubutabera bwuzuye, ariko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta yongera kubitera utwatsi.

Yagize ati "Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda, yarafashwe araburanishwa ibyaha biramuhama kimwe n'abandi 20 baregwa hamwe nawe kubera ibyaha bikomeye bakoreye Abanyarwanda, ibyaha Rusesabaganina yakoze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibyakozwe byose rero byakozwe mu buryo bukurikije amategeko yaba ay'u Rwanda cyangwa mpuzamahanga, undi uwo ari we wese ashobora kubyita uko ashaka ariko iyo dukemura ikibazo cy'abakorera ibyaha igihugu cyacu n'abaturage bacu dukurikiza amategeko yaba ay'igihugu ndetse na mpuzamahanga, niyo mpamvu rero u Rwanda ruzakomeza kugendera ku mategeko no kubahiriza ibyemezo by'ubutabera bwacu, turasaba rero Abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw'u Rwanda, amategeko yarwo n'inzego z'igihugu."

Aha ni naho Minisitiri Biruta yahereye maze mu buryo busesuye, akurira inzira ku murima abatekereza ko u Rwanda rushobora kugamburuzwa n'amahanga rukarekura Rusesabagina.

Dr Biruta yagize ati "Kugamburuzwa kwa guverinoma y'u Rwanda ngirango ni ubwa mbere byaba bibayeho mu mateka y'iki gihugu, ariko ntabwo biteganyijwe, yarakatiwe, afite igihano yahawe arafunze, azarangiza igihano cye, ibindi bijyanye no kuba yarekurwa cyangwa yagira ate ibyo byose bifite amategeko abigenga kandi hari ibiba bikeneye kuzuzwa kugira ngo n'ayo mategeko abashe gukurikizwa. Rero gutekereza ko hari igitutu kizatuma abanyarwanda bazabyuka mu gitondo bakumva ngo hari umuntu wafunguwe kubera igitutu cy'amahanga ntabiriho, ntabyo. N'aba bose nibyo baba batekereza ngo igitutu, ngo biracika.. ntabwo bizabaho.!"

Blinken yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashyira indabo ku mva rusange y'abaruhukiye muri uru rwibutso arabunamira. 

Nyuma yo gusura igice ndangamateka, Blinken yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ko nk'umuntu uva mu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi, ashima ubudatsimburwa bw'abarokotse ndetse n'iterambere ry'u Rwanda bityo ngo Leta Zumwe za Amerika zizakomeza gushyigikira u Rwanda mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge no kwiyubaka.

Ati "Ibi biratwibutsa mu buryo bukomeye nk'ikiremwamuntu kandi bikaba n'intabaza y'uko dukwiye gukora ibishoboka byose mu bubasha dufite kugira ngo ibintu nk'ibi bitazagira ahandi byongera kuba. Ni ingenzi kubyibuka mu buryo buhoraho kubera ko dukomeje kubona amakimbirane n'urwango hirya no hino ku Isi kuburyo bishobora gutuma amateka yisubiramo. Ariko nanone icyo nabonye gikomeye kuri uru rwibutso ni uko ibyabaye ari ibintu bigoye kwakira aho abantu miliyoni mu gihe gito nk'iki abagabo, abana, abagore bambuwe ubuzima amateka yabo akarangirira aho kubera urwango na jenoside."

Mu Rwanda niho umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Anthony Blinken yasoroje uruzinduko yagiriraga ku mugabane wa Afurika nyuma yo gusura Afurika y'Epfo na DRC.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama