AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Leta zunze ubumwe z'Abarabu n'u Rwanda bakuyeho viza ku bari mu butumwa bw'akazi

Yanditswe Dec, 28 2017 15:03 PM | 6,055 Views



U Rwanda na Leta zunze ubumwe z'abarabu, bashyize umukono ku masezerano yemerera Abanyarwanda kujya muri iki gihugu nta visa basabye, mu gihe bagiye mu butumwa bw'akazi cyangwa bafite ibyangombwa by'inzira by'abadiplomate. U Rwanda rwo rwemeye kuzajya ruha abaturage b'iki gihugu visa y'iminsi 90 bageze mu Rwanda kandi ku buntu.

Ni  amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali kuri uyu wa kane. U Rwanda rwari ruhagarariwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo naho UAE ihagarariwe na Reem Al Hashimy, Umunyamabanga wa leta ushinzwwe ubutwererane.

Umuyobozi Mukuru muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ushinzwe ubutwererane Faith Rugema,  asobanura ko aya masezerano aje koroshya ubuhahirane ku mpande zombi. Yagize ati, "...Aya masezerano ni ayo korohereza ingendo abantu bagiye mu butumwa bw' akazi bafite passeport de service na diplomatic passport ku buryo bazajya babasha kujyayo batabanje gusaba za visa. Ikindi twongeyemo ni uko abanyagihugu babo bashobora kuza mu Rwanda bakabonera visa ino bakaguma mu gihugu iminsi itarenze 90."

Ubusanzwe abaturage bo muri Leta zunze ubumwe z'abarabu bahabwaga Visa yo kuguma mu Rwanda  iminsi 30.

U Rwanda kandi ruzungukira muri aya masezerano, mu bijyanye n'ingendo z'indege nk'uko bishimangirwa na Chance Ndagano, umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Rwandair: Ati, "Ni ukuvuga ngo umubare w'abagenzi yaba abanyarwanda cyangwa abaturage bo muri kiriya gihugu ugiye kwiyongera bizadufasha muri business, bizatwongerera revenue kandi tuzakomeza dufatanye bigende neza."

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane Reem Al Hashimy yashimye u Rwanda kuba rukomeje kwagura amarembo yarwo ku mahanga anasaba ko uyu mubano warushaho kwaguka.

Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko impande zombi ziteguye gushimangira umubano kugira ngo umubano w'u Rwanda na UAE ukomeze utere imbere. Ati, "Turashaka gukomeza ubufatanye mu rwego rwo guhanahana ubumenyi, amakuru mu nzego zitandukanye kugira ngo bidufashe kurushaho gukomeza umubano wacu ndetse no kurengera inyungu z' ibihugu byombi mu rwego rw'isi ndetse na hano ku mugabane wacu, kuko dushima uruhare rwa leta zunze ubumbwe z'Abarabu mu bihugu bitandukanye harimo n'ibihugu by'inshuti ariyo mpamvu nsaba inzego zitandukanye yaba muri reta ndetse n'abashoramari hano iwacu gukomeza kugirana namwe ibiganiro.

Aya masezerano hagati y'u Rwanda na leta zunze ubumwe z'Abarabu ashyizweho umukono nyuma y'uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu mu kwezi kwa 11 uyu mwaka. Mu mpera z'ukwezi gutaha iki gihugu kirateganya gufungura ambasade yacyo i Kigali mu Rwanda.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura