AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Luanda: Habereye inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Yanditswe Nov, 23 2022 16:20 PM | 305,390 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga  w'u Rwanda Vincent Biruta yitabiriye inama y'ibihugu by'akarere yiga ku kibazo cy'umutekano muke n'intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ni inama yabereye i Luanda muri Angola.

Ni inama yatumiwemo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi buyoboye Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba muri iki gihe, u Rwanda ndetse n'uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Ni inama yitabiriwe na Perezida Joao Lorenço nk'umuhuza, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Dr. Vincent Biruta uhagarariye u Rwanda.

Uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na we yitabiriye iyi nama nk'umuhuza ku rwego rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba hagati ya leta ya DRC n'imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.

Iyi nama ibaye nyuma y'aho intambara yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'ingabo z'icyo gihugu, FARDC, ndetse n'umutwe wa M23.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama