Yanditswe Nov, 23 2022 16:20 PM | 305,390 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Vincent Biruta yitabiriye inama y'ibihugu by'akarere yiga ku kibazo cy'umutekano muke n'intambara yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ni inama yabereye i Luanda muri Angola.
Ni inama yatumiwemo ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi buyoboye Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba muri iki gihe, u Rwanda ndetse n'uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Ni inama yitabiriwe na Perezida Joao Lorenço nk'umuhuza, Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Dr. Vincent Biruta uhagarariye u Rwanda.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na we yitabiriye iyi nama nk'umuhuza ku rwego rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba hagati ya leta ya DRC n'imitwe yitwaje intwaro iyirwanya.
Iyi nama ibaye nyuma y'aho intambara yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati y'ingabo z'icyo gihugu, FARDC, ndetse n'umutwe wa M23.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru