AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Louise Mushikiwabo agiye kugeza umuganda mu bihugu byose bigize OIF

Yanditswe May, 21 2022 20:58 PM | 61,490 Views



Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa OIF Mme Louise Mushikiwabo asanga ko ibyiza u Rwanda rukora mu birebana no kurengera ibidukikije, bikwiye kuba icyitegererezo ku bindi bihugu. Kuri uyu wa gatandatu, uyu muryango watangije igikorwa cyiswe "Umuganda Francophone, Mon geste pour ma planete", bisobanuye Umuganda Francophone, igikorwa cyanjye nakorera isi ntuyemo.

Ahitwa ku Kimicanga, agace kimuwemo imiryango irenga ibihumbi 3000 yari ituye mu buryo bw'akajagari ni ho uyu muganda udasanzwe wakorewe by'umwihariko mu ishyamba ryahatewe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Muri uyu muganda, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yari kumwe n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda biri mu muryango wa Francophonie.

Abaturage b'Umujyi wa Kigali biganjemo urubyiruko na bo bawitabiriye, ahatemwe ibihuru ndetse hanatoragurwa ibyakwangiza ibidukikije bijugunywa muri iryo shyamba, birimo amacupa n'amashashi akoze muri pulasitiki.

Louise Mushikiwabo  yavuze ko igikorwa cyiswe''umuganda Francophone'' kigomba kugera hirya no hino mu bihugu, kuko ari umuco mwiza ugamije kurengera ibidukikije.

Yagize ati "Mu mwaka wa 2020 twabajije urubyiruko rwo mu bihugu bya Francophonie ibintu byangombwa urubyiruko rubona ko umuryango wacu mu myaka iri imbere ukwiye kwitaho cyane, hazamo ibikorwa bijyanye no kubungabunga ibidukikije, urubyiruko Francophone rurifuza kuba mu isi imeze neza, isi ituwe n'abantu bayitayeho, akaba ari yo mpamvu twifuje ko iki gikorwa cyiza twagisangira n'abandi barimo urubyiruko  bari muri OIF, nasabye urubyiruko ko rwarushaho gusangiza ubutumwa n'abandi bakiri bato ndetse n'abakuru kugira ngo twese dushyire ingufu mu kubungabunga ibidukikije. Nishimiye ko iyi gahunda itangiriye hano iwacu i Kigali, ni gahunda twifuza gusangiza ibihugu byinshi bishoboka."

Bamwe mu bagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashima uburyo umuganda, nk'igikorwa Abanyarwanda bavoma mu muco wabo kigiye kugera no mu bindi bihugu.

Ambasaderi 'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré ati "Ni igikorwa umuntu yavuga ko ari agashya kandi isi dutuye ikeneye cyane muri iki gihe, nyuma yuko urubyiruko rusabye OIF gushyira imbaraga mu birebana n'ibidukikije, Mushikiwabo,umuyobozi wa OIF, yatekereje ko ibyiza bikorwa mu muganda mu Rwanda, byakwaguka bikagera ku rwego mpuzamahanga,ni igikorwa cyiza rwose, gifasha abantu kwita ku isuku,barengera ibidukikije."
Na ho Moussa SY, Umujyanama muri Ambasade ya Senegal yagize ati "Ni igitekerezo cyiza rwose, umuyobozi wa OIF yagize, yabonye ko bikenewe muri iki gihe guhuriza hamwe imbaraga mu kurengera ibidukikije, kuvuga ko Kigali,ari umujyi mwiza muri Afurika, ni ukuri, bigaragarira amaso,buri kwezi Abanyarwanda bazi neza ko  bagomba guhurira hamwe hamwe, bagakora isuku kugira ngo barusheho gutura ahantu heza,ikigamijwe aba ari ukurengera ibidukikije, ni yo mpamvu iyi gahunda igomba kugera mu bihugu byose."

Urubyiruko na rwo ruvuga ko icyo rushyize imbere ari ukurengera ibidukikije kugira ngo ejo hazaza harwo hazabe ari heza.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko  nk'ahantu hatangirijwe gahunda y'umuganda Francophone, bukomeje gushyira imbaraga mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Umuryango wa OIF uvuga ko ibikorwa byo kurengera ibidukikije urubyiruko rukwiye kubigiramo uruhare rufatika kuko abantu 6/10 mu batuye mu bihugu bigize Francophonie bafite munsi y'imyaka 35 y'amavuko. Mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, iki gikorwa cy'umuganda, kizakomereza mu bihugu biri mu gice cy'inyanja y'u Buhinde.

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage