AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Louise Mushikiwabo yatangiye imirimo ye nk'umunyamabanga mukuru wa OIF

Yanditswe Jan, 03 2019 22:27 PM | 59,649 Views



Umunyarwandakazi, Mme Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa 4, yatangiye imirimo ye mishya yo kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF.

Amakuru dukesha urukuta rwa twitter rw’uyu muryango wa Francophonie aravuga ko, mu gitondo cyo kuri uyu wa 4, aribwo Mme Mushikiwabo yahererekanije ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, umunyacanadakazi Mme Michaëlle Jean, umuhango wabereye ku cyicaro cy’uyu muryango wa OIF I Paris mu Bufaransa.

Mme Mushikiwabo yatorewe mu nama ya OIF yateraniye I Erevani muri Armenie ku matariki 12 na 13 z’ukwezi kwa 10 k’umwaka ushize.

Abaye umunyamabanga mukuru wa 4 w’uyu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF.

Ni nyuma y’umunyamisiri Boutros Boutros Ghali wawubereye umunyamabanga mukuru kuva 1997-2002, umunyasenegal Abdou Diouf wabaye kuri uwo mwanya nawe kuva 2002-2014  hanyuma kandi n’umunyacanada kazi Michaëlle Jean, wari uwurimo kuva 2014-2018.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura