AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Lt Col Simon Kabera yagizwe Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda

Yanditswe Jun, 08 2023 09:15 AM | 45,372 Views



Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ingabo w'ikirenga yagize Lt Col Simon Kabera Umuvugizi wungirije w'Ingabo z'u Rwanda.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ingabo kuri uyu wa Kane.

 Lt Col Simon Kabera azaba yungirije Col Ronald Rwivanga Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda.

Ibi bije kandi bikurikira amavugurura yandi yakozwe mu Ngabo z'u Rwanda arimo gushyira abayobozi batandukanye mu myanya ndetse hakaba hari n'abandi birukanywe mu ngabo.

Kuwa Gatatu Perezida Kagame yirukanye mu gisirikare Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n'abandi bofisiye 14.

Umukuru w'Igihugu yanatanze itegeko ryo kwirukana mu gisirikare kandi abandi basirikare 116 na ho abandi 112 amasezerano yabo y’akazi mu gisirikare araseswa.

Perezida Kagame kandi yagize Hon. Marizamunda Juvenal Minisitiri w'Ingabo mushya asimbuye Major General Albert Murasira. Ni inshingano yatangiye ku munsi w'ejo nyuma y'ihererekanya bubasha ndetse no kurahirira izi nshingano.

Mu zindi mpinduka zakozwe ni uko Lt General Mubarakh Muganga wari usanzwe ari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura mugihe Major General Vincent Nyakarundi nawe yagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka.


Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukorana.


Kanda hano usome Inkuru irambuye.


Jean-Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF