AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MIDIMAR na UNHCR batangije igikorwa cyo korohereza impunzi kwikorera

Yanditswe Sep, 27 2016 16:37 PM | 2,410 Views



Minisiteri ishinzwe imicungire y'ibiza no gucyura n'impunzi iravuga ko guha impunzi uburenganzira bwo kugira uruhare mu bikorwa biziteza imbere, bitavuze ko zitazataha mu bihugu byabo.

Ibi byatangajwe ubwo hatangizwaga umushinga w'imyaka 4 ugamije guha impunzi ziri mu Rwanda amahirwe yo gukora ibikorwa biziteza imbere.

Saber Azamu uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda avuga ko uko imyaka ihita umubare w'impunzi ugenda wiyongera ku isi, bityo ko gufata ingamba nk’izi ari igisubizo cyiza. Anashima icyerekezo u Rwanda rufite mu guha agaciro impunzi. 

Miliyoni 20 z'amadorari ya Amerika niyo ngengo y'imari izakoreshwa muri uyu mushinga kuva uyu mwaka kugeza mu 2020.

Kuri ubu mu Rwanda habarizwa impunzi zisaga gato ibihumbi 164, zaturutse ahanini muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Inkuru irambuye:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura