Yanditswe Oct, 17 2017 19:41 PM | 4,605 Views
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta iratangaza ko igiye kurushaho gukorana n’inzego zitandukanye hagamojwe kwirinda amakosa ajyanye n’imitangire y’akazi ndetse nigihombo gokomoka ku manza leta itsindwa.
Perezida w'inama y'abakomiseri muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta François Habiyambere, avuga ko iyo komisiyo ifite inshingano zo guhwitura abayobozi kwirinda gufata ibyemezo binyuranyije n'amategeko kuko bigusha Leta mu gihombo. Yagize ati, ''Tugomba gukomeza gukora ku buryo abafata ibyemezo bumva bafite inshingano zo kubahiriza amategeko. Gusa twumve ko ibyo byemezo n'ubwo byaba 10% bitubahirije amategeko ntabwo ari ibyo kwihanganirwa, kuko iyo ni imungu imunga ya miyoborere myiza, dushaka, mureke gukomeze dufatanye abantu bose, twatangiye guhwitura abantu tubabwira tuti mujye mukurikiza amabwiriza ya Ministre w;'intebe avugako abantu bateje Leta igihombo bagomba kubihanirwa.'' Ikindi kandi asanga uburyo bwo kumenyekanisha amategeko mu bayobozi bigabanya abayica nkana.
Isesengura ku gihombo Leta yatewe n'abayobozi
b'inzego zitandukanye bagiye bafata ibyemezo bihubukiyeho kandi bidakurikije
amategeko ku kicungire y'abakozi mu myaka ya 2012-2015, ryagaragaje ko ko icyo
gihombo kigera ku mafaranga y'u Rwanda 524.270.595 n'amadolari y'Amerika
17.400, yatanzwe nyuma y'aho Leta tsinzwe mu manza.
Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ivuga ko ibi bibazo byo guteza Leta igihombo hari aho bikigaragara, n'ubwo byaragabanyije ubukana ugereranyije no mu myaka 2 ishize nyuma y'aho hagiriyeho amabwiriza areba uwateje Leta igihombo.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru