AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MIGEPROF izashyira hanze ubushakashatsi ku ihohoterwa muri Kamena

Yanditswe Mar, 31 2019 19:52 PM | 5,055 Views



Mu gihe bamwe mu banyamadini n'amatorero mu Rwanda bavuga ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu zitera ihohoterwa rikorerwa mu miryango by'umwihariko irishingiye ku gitsina, Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango irabizeza ko ubwo bushakashatsi buzashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa Kamena 2019.

Ikibazo cy'ihohoterwa ryo mu miryango ni kimwe mu byahagurukiwe n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'ubutabera, zashyizeho amategeko mashya andi akavugururwa mu rwego rwo guhana abijandika muri ibyo byaha. 

Bamwe mu baturage bavuga ko ihohoterwa ryo mu miryango cyane cyane irishingiye ku gitsina rikigaragara hirya no hino.

"Hari umuntu duturanye ejo bundi byabayeho; byari nijoro turyamye twumva avugije induru, tugiye kureba dusanga agarutse avirirana, ngo yari yirukanse ahunga umugabo ngo amukubita ibuye amumena umutwe agaruka avirirana. Turamubwira tuti 'rero reka tukujyane kwa muganga cyangwa ujye no ku buyobozi uvuge ikibazo cyawe, dufite ubuyobozi bwiza bushobora kukumva', nawe ati 'mu myaka 7 tumaranye navuze ko ntazigera murega'," Naomy Umuhoza

"Abantu bagerageza kurigabanya baragerageza ariko n'abakomeza kurikora nabo bararikora bijyanye n'ibihe turimo n'iterambere, uko ibyiza byiyongera ni nako n'ibibi byiyongera mu bantu muri rusange," Aphrodis Nsengimana

"Ryaragabanutse ntabwo ryashize ryose, ariko hariho abagabo bagifite ibintu nakwita nk'ingengabitekerezo mu mitwe yabo yo kumva ko umugore nta kamaro afite akaba ariho umugabo ahera ahohotera umugore we," Cointha Umurerwa

Umuryango Mpuzamahanga wa Oxfam ukorana n'Urugaga rw'Abanyamadini muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, na wo uvuga ko hari abo rikigaragaraho bitwaje imyemerere n'imyizerere, ibintu umuyobozi wawo Alice Anukur asobanura ko biterwa no kumva nabi ijambo ry’Imana.

"Umugabo n'umugore bombi bagereranywa n'itorero, kandi itorero niryo mugeni wa Yesu, bityo bombi bazaba bambaye ikamba bategereje Umukwe ari we Yesu. Ibyo rero birakumvisha ko buri wese afite umwanya we kabone nubwo umugore yaba umufasha, ariko bombi barareshya imbere y'Imana. Rero hari imyumvire itari yo abayobozi b'amatorero n'amadini bakwiye kwigisha no gusobanurira neza abantu b'Imana," Alice Anukur/OXFAM-Rwanda

Bamwe mu bihayimana bo mu Rwanda, basanga hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku mpamvu zitera ihohoterwa ryo mu miryango kugirango imbaraga nyinshi zishyirwe mu gukumira aho kwibanda mu guhana.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana, arizeza ko ubushakashatsi ku mpamvu zitera ihohoterwa ryo mu miryango n'irishingiye ku gitsina bugeze kure. 

"Kugirango rero tubashe gukumira koko duhereye ku bushakashatsi bwimbitse, MIGEPROF yashyizeho itsinda ry'abashakashatsi ku cyo twise impamvu-mizi z'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari inzira nyinshi binyuramo, inyinshi zanyuzwemo ubu abashakashatsi bari mu baturage ku buryo gahunda yose nigenda neza mu kwa gatandatu tuzashyira raporo y'ubwo bushakashatsi hanze," Solina Nyirahabimana, Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni kimwe mu byaha byongerewe ibihano mu buryo bw'amategeko, kuko ubu mu bihano bihabwa uwahamwe n'icyo cyaha harimo n'igifungo cya burundu.

Inkuru ya Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura