AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINAFFET yasabye abikorera kubyaza umusaruro amasezerano u Rwanda rugirana n’ibindi bihugu

Yanditswe May, 10 2022 11:01 AM | 108,657 Views



Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda irahamagarira abikorera bo mu Rwanda gukanguka kurushaho bakamenya amasezerano y'ubucuruzi n'ubuhahirane u Rwanda rufitanye n'amahanga ndetse n'amahirwe bakwiye kuyabyaza.

Ni mu gihe iyi minisiteri ivuga ko muri iki gihe dipolomasi y'u Rwanda ishishikajwe n'ububanyi n'amahanga bushingiye ku bukungu, ibizwi nka economic diplomacy mu rurimi rw'icyongereza.

Mu kiganiro n'abayobozi b'urugaga rw'abikorera 400 bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera, Umujyanama muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga Amb. Monique Mukaruliza yagaragaje ko uretse amasezerano rufitanye n'ibindi bihugu, u Rwanda ruri mu miryango mpuzamahanga itanga amahirwe akomeye ku bikorera. Icyakora yavuze ko kubyaza umusaruro ayo masezerano yose bisaba kubanza kuyamenya asaba abikorera kugira amatsiko y'ibiyakubiyemo kugirango batazashiduka barasigaye mu gihe abandi bageze kure bayabyaza umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko ngo ibyo nanone birasaba abikorera bo mu Rwanda kongera ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi kugirango babashe guhatana kuri ayo masoko yose.

Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba Hon. BAZIVAMO Christophe we yamaze impungenge abatekereza ko amasoko ashobora kwikubirwa n'abikorera bo mu bindi bihugu barusha abo mu Rwanda igishoro.

Yavuze ko nubwo ayo masezerano yose afite ibyo ateganya mu rwego rwo kurengera inyungu za buri wese, abikorera bo mu Rwanda bakwiye kureka kuba ba nyamwigendaho niba bifuza kugira imbaraga zituma babasha guhatana ku isoko rigari.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage