AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

MINAGRI irasaba aborozi b'amafi kutayatumiza mu mahanga kubera virusi yagaragaye

Yanditswe Feb, 24 2020 09:03 AM | 19,978 Views



N’ubwo Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi iburira aborozi b'amafi n'abarobyi bo mu Rwanda kwirinda gutumiza hanze y'igihugu umurama w'utwana tw'amafi, kubera indwara ya Tilapia Lake Virus Desease yayagaragayemo, abafite amaturagiro y’utwana tw’amafi barizeza ko bihagije badakeneye ayo korora aturutse hanze y’u Rwanda.

Abororera amafi mu biyaga bifashishije uburyo buzwi nka kareremba n'abayororera mu byuzi bavuga ko kugeza ubu bamaze kwihaza ku murama w'amafi ku buryo batakiwutumiza hanze y'igihugu bityo ko nta mpungenge bafite z’uko amafi borora yahura n’indwara ziturutse hanze y’u Rwanda.

Mu Rwanda habarurwa aborozi b'amafi 31 n'amakoperative y'aborobyi 91.Gusa ku ruhande rw'abarobyi bifuza ko hagize icyorezo cy'indwara kigaragara ko cyibasiye amafi bajya bahabwa amakuru kugira ngo bagikumire hakiri kare kitaragera mu Rwanda.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yagaragaje ko hari virusi yibasiye amafi ikaba yarageze mu bihugu bya Tanzania na Misiri ku mugabane wa Afurika ikaba irimo kwica amafi mu buryo bukabije.

Umuyobozi ushinzwe ubworozi bw'amafi n'uburobyi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi Mukasekuru Mathilde arasobanura ibimenyetso by'iyi ndwara yemeza ko idahererekanwa ku bantu ivuye mu mafi.

Uyu muyobozi Mukasekuru Mathilde arasaba ko habaho kwirinda gutumiza hanze umurama w'amafi y'ubwoko butandukanye cyane cyane aya Tilapia.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira