AGEZWEHO

  • U Rwanda ntiruzadohoka mu ngamba rwafashe z'ubwirinzi- Amb. Nduhungirehe – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa zigize Inama y'Ubutegetsi ya WFP – Soma inkuru...

MINAGRI yamuritse urubuga ruzafasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire biberanye

Yanditswe Nov, 29 2024 17:29 PM | 12,307 Views



Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'abafatanyabikorwa bayo bamuritse urubuga shakiro rw’amakuru y’ubuhinzi (Rwanda Digital Soil Information System), ruzajya rufasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire biberanye bitewe n’igihingwa ashaga guhingamo.

Uru rubuga shakiro rwubatswe hashingiwe ku makuru yakusanyijwe mu buryo bwa gihanga mu gihugu hose, ku buryo bwiza bwo guhinga ibihingwa birimo umuceri n’ibirayi, rwubatswe binyuze mu mushinga ushinzwe gukusanya amakuru ku butaka.

Umukozi w’ikigo gishinzwe isanzure cyagize uruhare mu kubaka uru rubuga, Manzi Fabrice asobanura ko umuhinzi bitamusaba murandasi ngo arukoreshe.

Igerageza ryakozwe mu butaka buhinzeho ibihingwa birimo ibirayi n’umuceri, abahinzi bavuga ko iyo bagereranyije n’ifumbire bakoreshaga mbere ubu umusaruro wiyongeye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, hagiye gushyirwa ingufu mu kwigisha abahinzi uko bakoresha ubu buryo bwo gupima ubutaka no gukoresha ifumbire biberanye.

Rwanda Digital Soil Information System, ni urubuga rwitezweho impinduka mu mikoreshereze y’ifumbire mu Rwanda, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko ubu mu Rwanda hatangiye n’uruganda rukora ifumbire ishingiye kuri buri agace ku buhinzi ku buryo nta muhinzi uzongera gukoresha ifumbire idahwanye n’ubutaka ahingaho.

Kwigira Issa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Guverineri mushya w'Intara y'Uburengerazuba yasabwe kuyivana mu myanya

Nyagatare: Barasaba ko hakongerwa ubuhunikiro bw’ibigori

Hafashwe ibicuruzwa bya magendu bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

U Rwanda n’u Bwongereza mu kunoza umubano n’ubufatanye bwungukira ab

Gicumbi: FPR Inkotanyi yihanganishije umuryango wabuze uwabo mu mpanuka

APR FC yatsinze Bugesera FC, yicuma imbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League

Nyagatare: Isazi ya Tsetse izengereje inka

Umuryango AGRA wiyemeje gukorana n'u Rwanda mu kongera umusaruro mu buhinzi