AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINAGRI yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abahinzi n'aborozi izajyana muri Loni

Yanditswe Mar, 30 2021 18:46 PM | 28,869 Views



Abahinzi n'aborozi babikora kinyamwuga  hirya no hino mu gihugu bavuga bashyize imbaraga  mu kongera umusaruro hagamijwe guhaza isoko.Cyakora barasaba Leta ko yabafasha kubona igishoro mu bigo by'imari  kuko kugeza ubu bibananiza imishinga yabo ikadindira.

Ibi barabitangaza mu gihe Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abakora uyu mwuga bizajyanwa mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye izabayiga ku ngamba zo kurandura inzara ku isi.

Themistocles Munyangeyo ni umworozi w'amafi mu Kiyaga cya Kivu n'icya Muhazi cyo mu Karere ka Rwamagana, ku buryo buri kwezi abona umusaruro ungana na toni 24. Avuga ko ashyize imbaraga mu kongera umusaruro hagamijwe guhaza isoko.

Cyakora agahura n'inzitizi z'igishoro kuko ibigo by'imari bibehera inguzanyo ku nyungu zo hejuru.

Ibi abihuriyeho na rwiyemezamirimo Torero Mugenyi Eugene ukora ubuhinzi bw'ibigori n'imiteja kuri hegitari 30. Tegera Innocent uhagarariye ibikorwa by'ubuhinzi by'uyu rwiyemezamirimo avuga ko bafite ikibazo cyo kubura imbuto y'imiteja n'imiti ku buryo bituma batagera ku musaruro baba biteze bikatuma baadahaza isoko.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, MINAGERI yatangiye gukusanya ibitekerezo by'abafite aho bahuriye n'umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi. Ni ibitekerezo bizashyirwa hamwe bigatoranywamo ibizatangwa mu Nteko Rusange ya Loni izitabirwa n'abakuru b'ibihugu n'abahagarariye za guverinoma,ubwo bazaba bigira hamwe uko isi yakwihaza mu biribwa hagamijwe kurwanya inzara mu bayituye.

Ni inteko rusange izabera i Newyork mu kwezi kwa 9 uyu mwaka wa 2021.

Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Jean Claude Musabyimana avuga ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo abahinzi n'aborozi bongere umusaruro,ufite ubwiza n'ubuziranenge kandi ushakirwe amasoko ku nganda zo mu Rwanda no hanze.

Yongeraho ko ibitekerezo bazakusanya bizahurizwa hamwe hatoranywemo ibizashyikirizwa iyi nteko rusange Loni ku buryo u Rwanda ruzagaragaza n'udushya twarwo mu ngeri zitandukanye.

MINAGRI igaragaza ko mu bushakashatsi yakoze mu myaka 3 ishize, yasanze hejuru ya 81% by'Abanyarwanda bihaza mu biribwa.Iyi minisiteri ikaba irig ukora ubundi bushakashatsi ngo barebe uko muri ibi bihe kwihaza mu biribwa bihagaze.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama