AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

MINALOC irakangurira abakoresha kudaheza abafite ubumuga mu kazi kuko bashoboye

Yanditswe Nov, 26 2018 22:43 PM | 21,559 Views



Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu irakangurira abikorera kwirinda guheza abafite ubumuga mu gutanga imirimo kuko nabo bashoboye kuba batanga umusaruro.Iyi ministeri irabitangaza mu gihe mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe abafite ubumuga ku rwego rw'igihugu, 

Bamwe mu bafite ubumuga butandukanye bwiganjemo kutabona ndetse no kutumva bavuga ko uyu mwanzuro uramutse ufashwe wabafasha kubona amakuru yose bifuza binyuze mu kubasha gusoma hifashishijwe mudasobwa na telefoni zibafasha gusoma no kwandika. 

Icyumweru cyahariwe abafite ubumuga mu Rwanda cyatangirijwe mu karere ka Kicukiro, kikaba cyabimburiwe no gufungura ku mugaragararo, ikigo cyigisha abafite ubumuga kubaho bigenga, kizajya gitanga serivise zidaheza abafite ubumuga mu rwego rw'ikoranabuhanga, harimo,  gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, kugera no gutanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, kwigisha abatabona gusoma no kwandika hifashishijwe imishini za Braille,

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga Emmanuel Ndayisaba, avuga ko bakibangamiye n'ikibazo cy'imyumvire ku bakoresha nubwo hari abamaze guha ikizere abafite ubumuga nabo bashoboye. Yagize ati, ''Nubwo nababwiye ko imyumvire irimo igenda ihinduka ariko ntabwo iranoga ngo abantu bose babyumve cyane cyane ku bakoresha, si nabo gusa n' abanyarwanda muri rusange hari ubona umuntu ufite ubumuga agahita abona ko atabasha gukora ibyo abandi badafite ubumuga bakora.''

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'igihugu ushinzwe imibereho y'abaturage Dr. Mukabaramba Alvera, atangiza icyumweru cy'abafite ubumuga yasabye abikorera kwirinda guheza abafite ubumuga mu nzego z'imirimo kuko nabo bashobora gutanga umusaruro. Ati, ''...ku bantu batanga akazi cyane cyane abikorera, kuko leta nk'uko mubizi ntabwo yaha akazi buri muntu wese uko agashaka ariko inganda ziri hano ari inini ari iziciriritse ari n'intoya zikumva ko zitagomba guheza abafite ubumuga cyane cyane ko twabonye ko nabo bashoboye.''

Imibare itangwa na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo igaragaza ko hafi 47% by'abafite ubumuga kandi barangije amashuri ndetse bashoboye no gukora, kuri ubu bari mu bushobomeri, mu gihe abandi badafite ubumuga ari kuri 23% badafite akazi.

 Ibi bigo by' ikoranabuhanga byubatswe muri buri ntara aho kuri ubu mu Rwanda hamaze kubakwa ibigo 5, bikaba byaratwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 200, zatanzwe n'urwego rw'igihugu ngenzuramikorere RURA,  byitezweho kugabanya icyo cyuho kuko bizongererera ubushobozi abafite ubumuga. Buri mwaka kandi hari Miliyoni 80 zo gutera inkunga imishinga itandukanye y’abafite ubumuga bakorera hirya no hino mu gihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira