Yanditswe Jan, 20 2019 22:13 PM | 13,696 Views
Ministeri y’ubutegetsi
bw’igihugu MINALOC irasaba amadini n’amatorero yo mu turere twa Rusizi na
Nyamasheke, guhuza inyigisho baha abakristu babo n’imibereho babayemo, aho gutanga
izigisha ijambo ry’imana gusa bakanagira uruhare mu gukemura ibibazo
bitandukanye biri mu miryango, nk’inda ziterwa abangavu ndetse n’ibibazo
by’ubukene.
Insengero z’amadini
n’amatorero atandukanye, ni zimwe mu ziganwa n’abaturage benshi, kuhahahira
amasomo ajyanye no kubaka roho zabo nk’abakristu. Gusa abazigana bavugako hari
bimwe na bimwe zibafasha ariko bakanagira nabo uruhare mu gufashanya gukemura
ibibazo bicyugarije umuryango.
Abakristu b'torero Anglican Church nibo ba mbere bagize uruhare mu kubaka urusengero rwatwaye asaga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Aha rero ngo naryo rikaba hari ibikorwa bitandukanye rikora,mu gufasha mu iterambere ry’abaturage.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof Shyaka Anastase,yifatanyije n’abanglican gutaha iyi catedrale biyubakiye. mu butumwa bwe, asaba abanyamadini n’amatorero mu turere twa rusizi na nyamasheke ,kuba aba mbere mu gufasha leta gukemura ibibazo by’abaturage doreko ngo roho nzima itura mu mubiri muzima.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru