AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

MINALOC yagaragaje uburyo bushya buzatuma uwataye indangamuntu yongera kuyibona

Yanditswe Mar, 02 2024 16:25 PM | 133,694 Views



Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, iravuga ko ubu hashyizweho uburyo bwihariye bwo gufasha abaturage bataye ikarita ndagamuntu, aho kuri ubu bazajya bashakishwa aho bari hose bakazisubizwa cyangwa zigasubizwa mu kigo cy'indangamuntu kikabashakisha bakazisubizwa.
Ibi ngo biri muri gahunda yo gufasha abaturage kutazacikanwa n'amahirwe yo gutora.

Hari abaturage bavuga ko bagiye bitabira gahunda zo kwifotoza ku bashya no gukosoza indangamuntu ku bo zagaragaragamo amakosa, ku buryo nta nzitizi n'imwe izabababuza kwitabira gutora Umukuru w'Igihugu n'Abadepute.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ngo hatazagira ucikanwa gutora kubera ko yataye irangamuntu cyangwa se kubera ko irimo amakosa, ubu hashyizweho uburyo bwo gukusanya indangamuntu aho ziba zaratakaye hirya no hino ku buryo ba nyirazo bashakwa bakazisubizwa cyangwa zigasubira mu kigo NIDA kikaba ari cyo kizabashaka kikazibaha.

MINALOC irimo gukoresha ubu buryo mu gihe usanga hirya no hino muri za gare, mu masoko, ku biro by'inzego za Leta n'ahandi hamanitse ikarinda ndangamuntu abantu bagiye bata, mu buryo bwo kuzirangisha.
Mu buryo busanzwe uwataye irangamuntu ni we wajyaga kubariza aha hose ariko kuri ubu azajya ashakishwa ayisubizwe. 

Tuyisenge Adolphe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz