AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MINALOC yahaye uturere amezi 3 yo gukemura ibibazo byugarije abaturage

Yanditswe Feb, 24 2020 08:28 AM | 13,866 Views



Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahaye uturere igihe ntarengwa kirangirana n’ukwezi kwa 6 uyu mwaka ngo tube twarangije gukemura ibibazo byugarije abaturage, birimo iby’imirire mibi n’amacumbi y’abatishoboye. By’umwihariko Akarere ka Bugesera ko kihaye intego yo kugeza mu kwezi kwa gatanu kakemuye burundu ibibazo by’imirire mibi.

Ikibazo cy'imirire mibi mu bana ndetse n'icy'abaturage badafite amacumbi byari mu mirongo yo hejuru ku rutonde rw'ibibazo abayobozi batandukanye ndetse n'inama njyanama y'Akarere ka Bugesera bari bamaze iminsi itatu bacocera mu mwiherero bakoreraga mu mugi wa Kigali.

Bagaragagarije Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu ko muri aka karere hakiri abana basaga  500 bafite ikibazo cy'imirire mibi (bari mu mutuku), ndetse n'ikibazo cy'inzu 710 zigomba kubakirwa abadafite aho gukinga umusaya kugeza ubu zitaruzura.

Umurenge wa Mwogo wonyine ufite  25% by'aba bana bari mu mutuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wawo, Mukiza Olivier yagize ati “Ikibazo twagize ni za ECD (ingo mbonezamikurira y’abana bato) zidakora neza, mu by'ukuri turacyashakisha uburyo butandukanye bwo gukorana n'abafatanyabikorwa kandi turizeza ko iki kibazo kizakemuka mu gihe twihaye.”

Mu nzu 710 zagombaga kugera mu kwezi kwa gatatu zarahawe abadafite aho kuba, 40 gusa ni zo zuzuye, 170 zigeze ku gisenge, izisigaye 500 habe no kuzitangira.

Umurenge wa Nyarugenge ni wo ufite nyinshi, 107 zose zikiri ku rwego rw'ikibanza gusa.

Gasirabo Gaspard uyobora uyu murenge ati “Twagize ikibazo cy'imvura yaguye igasenya ibyo twari dutangiye kubaka, uretse ko no kubona ibibanza byari byabanje kutugora, icyo twizeye ni uko ukwezi kwa gatatu kugomba gushira zuzuye.”

Uko izi mpamvu zaba zumvikana kose ntibikuraho ko ikibazo kigihari kandi kigomba gukemuka.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye akarere ndetse banabyumvikanaho ko ibi bintu byose bigomba kuba byarangiye bitarenze ukwezi kwa gatanu uyu mwaka ndetse inzu zo zikaba nibura zuzuye mbere y’uko imvura y’itumba itangira kugwa.

Yagize ati “Bigomba guhura nibura n'ukwezi kwa gatanu ibi bibazo byose bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage byarangiye, ndetse nka ziriya nzu zo bazubake vuba imvura y'ukwa kane itaragwa.  Ni gute mu Bugesera n'izuba ryaho tuzi rimena imbwa agahanga ariko ukumva ngo babujijwe n'imvura kubaka? Twasabye ko bikorwa vuba kandi tuzabikurikirana.”

Ni ubutumwa Minisitiri Shyaka yavuze ko bunareba utundi turere 29 dusigaye, aho avuga ko utwo turere tugomba kuba twarangije ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (human security issues) bitarenze ukwezi kwa 6 uyu mwaka kandi abantu bakirinda gutanga raporo zitari zo bagamije kwerekana ko babirangije, ibi bita gutekinika.

Nyuma y'Ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, bishoboka ko bitazorohera abayobozi b'uturere kugira icyo basobanura ku bazaba batarabishyiraho akadomo, dore ko ahenshi bagaragazaga ingengo y’imari idahagije nk’imbogamizi ariko bagirwa inama yo kwishakamo ibisubizo bunganiwe n’abafatanyabikorwa, ndetse n’ibikorwa by’umuganda.

                                                        Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama