Yanditswe May, 11 2022 18:39 PM | 102,003 Views
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye
abahabwa ubufasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana kubukoresha uko
bikwiye, kandi bakirinda ku bugurisha hagamijwe guhangana n’iki kibazo gikomeje
kugariza umuryango.
Kamanayo, umuturage wo mu Murenge wa Ngeruka afite imyaka 45, we n’umugore bamaze kugira imbyaro 10 ariko abana bariho ni 8.
Uku kubyara indahekana byatumye hari umwana
uhura n’ikibazo cy’imirire mibi ajya mu ibara ry’umuhondo, kuri uyu muryango
kandi bahabwaga Ifu ya Shisha kibondo igenewe umwana umwe ariko umuryango wose
ukayisangira.
Bavuga ko muri iki gihe ntawe ukwiriye ku byara abana benshi cyangwa ngo afate nabi shisha kibondo ahabwa, kuko biri mu byongera igwingira.
Ku kigo nderabuzima cya Ngeruka uhasanga ababyeyi baje gufata ifu ya shisha kibondo n’amata, bamwe muri aba babyeyi iyo babigejeje mu rugo usanga nabyo babisangira n’imiryango yabo, bigatuma intego byari bigamije zitagerwaho.
Umukozi ushinzwe imirire muri iki kigo nderabuzima, Solantine Mukamurigo avuga ko umubyeyi umaze guhabwa ubu bufasha akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima, bakamenya uburyo abukoresha n’ubwo hakirimo inzitizi.
Mu mwaka wa 2015, Akarere ka Bugesera kari gafite 39,4% by’ingwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, kuri ubu gahagaze kuri 26,1% by’igwingira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta avuga ko abahabwa ubu bufasha bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mubana bakabukoresha nabi, bari mubatiza umurindi iki kibazo, bagakoma mu nkokora gahunda ya Leta.
Mu mwaka wa 2015 igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, ryari ku kigero cya 38%.
Uyu mubare waragabanutse kuko muri 2020 ryari rihagaze kuri 33%, intego ni uko muri 2024 igwingira rizagera kuri 19%, leta ikaba yarashyizemo imbaraga nyinshi.
Jean Paul Turatsinze
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
30 minutes
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
3 hours
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru