Yanditswe Oct, 17 2021 06:10 AM | 42,218 Views
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko bifuza ko Abayobozi mu nzego z'ibanze batoye ku rwego rw'Isibo babageza kw'iterambere rirambye.
Ni amatora Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko hirya no hino hagaragaye ubwitabire bushimishije bw'abaturage.
Ibikorwa by'amatora mu nzego z'ibanze, byabimburiwe n'ayo ku rwego rw' isibo.
Umuturage wifuzaga gutorwa yiyamamazaga ku giti cye cg akamamazwa n'abaturage bagenzi be, mu gihe igikorwa nyirizina cyo gutora cyakorwaga uwifuza gutorwa ajya imbere ku murongo, abamugiriye icyizere bakamujya inyuma, nyuma hakabarwa amajwi buri wese yagize.
Hari kdi ahatangazwaga uwiyamamaza, abaturage bifuza kumutora bakamanika ikiganza nyuma hakabarwa umubare w'abamutoye.
Kuri uru rwego rw'isibo, hatorwaga abantu 3 barimo umugore umwe, bakaba aribo bazahura batore komite nyobozi y'umudugudu. Abaturage bavuga ko hari byinshi biteze ku bo bagiriye icyizere.
Abatowe nabo bavuga ko icyo bashyize imbere ari imibereho myiza y'umuturage n'iterambere rye.
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko kwitorera wbayobozi, ari igikorwa cy'ubupfura kigaragaza uko abaturage bishimira Ubuyobozi bwabo ndetse n'imiyoborere myiza.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney asobanura ko kwitorera abayobozi bifitiye inyungu nyinshi abaturage.
Ati "Iyo utoye Umuyobozi muba mugiranye amasezerano, uzajya umubwira ko wamutoye, nawe akubwire ko wamutoye, akeneye ko mufatanya. ibyo azakora azajya azirikana ko wamuhaye ijwi,watumye afata inshingano, nawe yumve ko afitiye ideni abaturage bamugiriye icyizere. Indi inyungu nuko iyo abaturage batoye abayobozi beza, bidufasha kubona gahunda nziza, ubutumwa buvuye ku Mukuru w'igihugu bukaza bujya ku baturage babugejejweho n'abayobozi babegereye bo ku midugudu. abaturage babona uburyo bwo kugaragaza ibitagenda, ikindi kwitorera abayobozi beza bifasha mu gukora igenamigambi ry'igihe kirekire, imibereho y'abaturage ikamenyekana, umutekano wabo n'ibikorwa bikenewe bikitabwaho. "
Amatora y’inzego z’ibanze yatangiye kuri uyu kuri uyu wa gatandatu, yakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Hazakurikiraho gutora komite nyobozi y'urubyiruko n'iya abagore ku rwego rw'umudugudu tariki ya 19 z'uku kwezi. Tariki ya 23 z' uku kwezi ho hakazatorwa umukuru w'umudugudu n'abamwungirije.
Komisiyo y' igihugu y'amatora ivuga ko aya matora azatwara ingengo y’imari ibarirwa hafi muri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, asozwe mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 11. Azarangira hatowe abayobozi basaga 243 000 mu gihugu hose
Carine UMUTONI
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru