AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

MINECOFIN itangaza ko kubera COVID19 imisoro yari iteganyijwe izagabanukaho miliyari 147.6

Yanditswe May, 22 2020 08:36 AM | 11,184 Views



Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iratangaza ko ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 ku rwego rw'abikorera zizahungabanya igipimo cy'imisoro ikusanywa n'ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro mu mwaka w'ingengo y'imari itaha ya 2020-2021. Mu mbanzirizamushinga y'itegeko rigenga ingengo y'imari izatangira gukoreshwa mu kwezi kwa karindwi, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko mu mwaka utaha w'ingengo y'imari biteganyijwe ko hazakoreswa miliyali 3245.7 z'amafaranga y'u Rwanda.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko kuba ubucuruzi bwinshi bwarahungabanyijwe n'icyorezo cya COVID-19 ikusanywa ry'imisoro rizagirwaho ingaruka ku buryo izagabanuka ikava kuri miliyali 1569 yarateganyijwe gukusanywa mu ingengo y'imari ivuguruye ya 2019/2020 ikagera kuri miliyali 1421.4, bivuze ko hazagabanukaho miliyali 147.6 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Amafaranga akusanywa adashingiye ku misoro na yo ngo azagabanukaho akava kuri miliyali 232.9 z'amafaranga y'u Rwanda mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2019-2020 hakazakusanywa gusa miliyali 184.3 z'amafaranga y'u Rwanda bivuga ko hazagabanukaho miliyali 48.6 z'amafaranga y'u Rwanda.

Iyi ngengo y'imari ya miliyari  3245.7 iteganyijwe kuzakoreshwa mu mwaka w’imari utaha wa 2020-2021 ni nini ugereranije na miliyali 3017.1 yari mu ngengo y'imari irangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020. Bivuga ko hiyongereyeho miliyali 228.7 z'amafaranga y'u Rwanda. 

Uyirebeye mu byiciro ishorwamo, iyi ngengo y'imari ya Leta ingana na miliyali 3245.7 z'amafaranga y'u Rwanda, Leta iteganya gukoresha mu mwaka utaha w'ingengo y'imari wa 2020-2021, usanga ingengo rusange izashorwamo miliyali 1,582.8 RwF mu gihe ingengo y'imari y'iterambere izatwara miliyari 1,298.5 RwF na ho ishoramari rya Leta mu mishinga itandukanye ryagenewe miliyali 306.5 RwF.

Iyo urebye iyi ngengo y'imari ushingiye ku byiciro by'aho ayo mafaranga azaturuka ugasanga muri miliyali 3,245.7 Rwf zikubiye muri iyi mbanzirizamushinga y'ingengo y'imari harimo miliyari 1,605.7 zizaturuka mu mafaranga azakusanywa imbere mu gihugu yaba ashingiye ku misoro n'atayishingiyeho, hakaba inguzanyo zo hanze zingana na miliyali  783.4  Rwf na ho inkunga zikazangana na miliyali 492.5 RWF.

RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira