AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

MINECOFIN ivuga ko barwiyemeza mirimo bagomba kubahiriza amasezerano n'abaturage

Yanditswe Nov, 15 2017 13:56 PM | 6,950 Views



Minisiteri y'imari n'igenamigambi iravuga ko yatanze amabwiriza ku turere yo guhangana n'ikibazo cya barwiyemeza mirimo bahabwa amasoko ya leta yo kubaka no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye bakambura abaturage.

Aya mabwiriza ateganya ko mbere y'uko rwiyemezamirimo yishyurwa n'akarere amafaranga ye yose bagomba kubanza kureba niba nta myenda afitiye abaturage cyangwa afitiye urundi rwego, naho rwiyemezamirimo udafite isoko rya leta inzego z'ibanze zikaba zigomba gusuzuma niba yarubahirije amasezerano.

Ibi byatangajwe ubwo minisitiri w'imari n'igenamigambi amb. Claver GATETE yatangaga ibisobanuro ku badepite bagize komisiyo ishinzwe politiki uburinganire n'ubwuzuzanye mu nteko ishinga amategeko, ku bibazo byagaragaye muri raporo y'ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi ya 2016-2017. 

Ibibazo byabajijwe iyi minisiteri ni imyenda ba rwiyemeza mirimo baba barakoresheje abaturage bakabambura cyangwa bagatinda kubishyura, ikibazo cy'imisanzu y'ubwiteganyirize bw'abakozi badatangirwa na RSSB cyangwa ababyeyi bakoreraga leta bakitaba Imana, imiryango ntihabwe amafaranga biteganyirije muri RSSB.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize