Yanditswe Mar, 20 2023 19:27 PM | 78,753 Views
Minisiteri
y’Uburezi irasaba abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho
bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu.
Ibyo byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Francophonie.
Mu ishuri ryisimbuye TTC Kabarore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, abanyeshuri bariga ururimi rw’igifaransa babinyujije mu ndirimbo, bumwe mu buryo bugezweho bufasha kwiga indimi z’amahanga muri iki gihe.
Gukoresha bene ubu buryo bugezweho ni kimwe mu bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kwigisha igifaransa iva 2022 ikagera 2025 yatangajwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Mbere hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa francophonie.
Minisitiri w’Uburezi, Dr
Valentine Uwamariya avuga ko ubu buryo bugendanye n’icyerekezo gishya cy’igihugu.
Abarezi basanga gushyira mu bikorwa iyi gahunda bizafasha guteza imbere ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa n’ubwo urugendo rukiri rurerure.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre asanga kuba u Rwanda rwarahisemo kwigisha indimi nyinshi z’amahanga ari icyerekezo cyiza kizafasha igihugu gutera imbere.
Bigendanye n’ibyo u Rwanda rukeneye
n’amahitamo yarwo kuko rushaka kuba ihuriro ryafurika ivuga icyongereza n’ivuga
igifaransa. Abanyarwanda tuzi ko bavuga ikinyarwanda,icyongereza cyigishwamo
ariko ubuyobozi bukuru bwabonye ko n’igifaransa gikenewe tukaba twavuga ko
igifaransa cyakoreshwa mu buhahirane n’itumanaho.
Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko ari ngombwa kwita ku nganda ndangamuco n’akamaro zifite mu buzima bw’igihugu.
Yagize ati "Mukwiye guhabwa agaciro n’inzego
zose za Leta iz’abikorera. Imiryango y’ubutwererane na ntera nkunga kuko
mubumbatiye ubukungu bw’urunyurane rw’imico mu bihugu byacu bikoresha
igifaransa cyane cyane guhanga ibishya ku rubyiruko.Mukwiye kwitabwaho kuko
iterambere ry’inganda ndangamuco rikwiye kurushaho guteza imbere ubukungu bw’ibihugu
no guhanga umurimo."
Zimwe mu ngingo zigaragara muri gahunda nshya y’igihugu yo kwigisha igifaransa harimo kongera umubare n’ubushobozi bw’abigisha urwo rurimi no kubahugura ku buryo buhoraho,kwigisha igifaransa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye n’izindi.
Jean Damascène MANISHIMWE
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru