Yanditswe May, 17 2022 18:22 PM | 55,673 Views
Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko irimo gushyira imbaraga mu bushakashatsi
busubiza ibibazo umuryango Nyarwanda ufite, akaba ari nayo mpamvu ku bufatanye
na Suede, impamyabushobozi z'icyiciro gihanitse harimo kurebwa uko zizajya zigirwa mu Rwanda aho kujya hanze.
Kuba
mu Rwanda hagiye kujya hatangirwa impamyabushobozi z'urwego rw'ikirenga,
impuguke mu by'uburezi zisanga harimo amahirwe menshi arimo kubaka ubushobozi
bw'igihugu, guhendukirwa kwikiguzi kibagendaho hanze ndetse no gukumira ko hari
abajya hanze ntibagaruke bikadindiza igihugu kugera ku kigero cy'umubare
w'ifuzwa w'abafite impamyabumenyi z'icyiciro gihanitse.
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda wungirije ushinzwe igenamigambi n’iterambere rya Kaminuza, Dr. Papias Musafiri avuga ko n'ikiguzi kijya ku munyeshuri umwe ugiye kwigira hanze cyakwigisha abandi nka 5 bityo bigafasha igihugu kugira umubare uhagije w'abashakashatsi igihugu gikeneye ngo basubiza ibibazo igihugu gifite.
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya arishimira
intera imaze guterwa n’u Rwanda mu birebana n’ikorwa ry’ubushakshatsi, gusa
akifuza ko bwarushaho gusubiza ibibazo igihugu gifite.
Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza y’u Rwanda bari mu biganiro by’iminsi 5 bibahuje n’impuguke mu
by’uburezi baturutse mu gihugu cya Suede ku birebana n’ubufatanye mu bijyanye
no guteza imbere urwego rw’uburezi, binyuze mu bushakashatsi bukorwa
n’abanyeshuri bari mu cyiciro cy’amasomo yo ku rwego ruhanitse rwa doctorat.
Ambasaderi w'igihugu cya Suede mu Rwanda, Johanna Teague arishimira ubufatanye igihugu cye gifitanye n'u Rwanda mu rwego rw'uburezi, bitewe n'uko asanga burimo gutanga umusaruro.
Ati "Bivuze
byinshi mu rwego rw'amashuri makuru kuko ubu turimo kongera imbaraga mu burezi
bwo mu mashuri makuru buhindura ubuzima no kureba uburyo diplome z'icyiciro
gihanitse zajya zitangirwa mu gihugu ku nkunga za Suede. Tugomba no kumenya
guhitamo neza abo bantu bazahabwa ayo mahirwe ubwo rero n'igikorwa twishimira
kuburyo turi hano kugira ngo dusuzumire hamwe uburyo twagiteza imbere."
Mu myaka 20 y'ubufatanye hagati ya Kaminuza y'u Rwanda n'igihugu cya Suede, abagera kuri 85 nibo bamaze kuhavana impamyabushobozi z'ikirenga, muri abo 27 ni igitsinagore.
Kwizera Bosco
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru