Yanditswe Jul, 21 2022 17:07 PM | 69,014 Views
Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Ambasade ya Israeli mu Rwanda, batangije
gahunda yo kwegereza abanyeshuri bo mu mashuri y’isumbuye ibigo by'ubumenyi n’ikoranabuhanga
bigizwe na mudasobwa na laboratwari mu rwego rwo kubafasha kuzamura ireme
ry’ubumenyi muri siyansi no guhanga udushya bunganiwe na bakuru babo bo muri za
kaminuza.
Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, abanyeshuri barimo kwigira kuri za
mudasobwa ari nako bifashisha laboratwari mugushyira mu bikorwa imishinga yabo
y'ikoranabuhanga.
Abo banyeshuri bemeza ko ibi bikoresho by'ikoranabuhanga begerejwe muri gahunda y'umushinga STEM Power Rwanda uterwa inkunga n'igihugu cya Israeli, ngo urimo kubagirira umumaro ukomeye ndetse biteguye gufasha barumuna babo baha bavuye mu mashuri y'isumbuye.
Ibi bikoresho bigizwe na mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa muri laboratwari zifashisha ubumenyi buhanitse buzwi nka artificial intelligence, za robots ndetse na drones aritwo twa tudege duto tugurutswa nta mupilote.
Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Dr. Ron Adam avuga ko hari ibigo 5 byafunguwe kandi n'ibindi 3 ngo bigiye gutangira muri uyu mwaka.
Asobanura ko iki gitekerezo bagize kigamije guteza imbere amashuri yisumbuye n'abaturage bakikije ibyo bigo.
Umuhuzabikorwa w'uyu mushinga wa STEM Power Rwanda, Espoir Serukiza avuga ko hategerejwe utudege 15 duto tugurutswa nta mu pilote tuzwi nka drones tuzashyirwa mu bigo byafunguwe n'ibiteganywa gufungurwa, buri kigo kikaba gitwara miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda.
Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza
nay'isumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga
ko ku rwego rw'igihugu hari gahunda yo kongera laboratwari na mudasobwa mu bigo
by'amashuli hirya no hino mu gihugu, ndetse no kuhageza murandasi mu rwego rwo
guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga
Amashuri yisumbuye 842 ku 1888 yisumbuye, ahwanye na 44.5% niyo afite
murandasi.
Mu mashuri abanza icyo kigero cy'amashuri afite murandasi kiri kuri 20.7% kuko amashuri 663 ariyo ayifite ku mashuri abanza 3194.
Ibyumba by'ubumenyi n'ikoranabuhanga bifite mudasobwa n'ibindi bikoresho bizwi nka SMART CLASS ROOMS biri mu mashuri yisumbuye ni 887 bingana na 46.9%, mu gihe mu mashuri abanza 57% byayo mashuri ni ukuvuga ibigo 1,828 bifite ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa ku bigo 3,194 bya leta nibifashwa nayo.
Abarezi 15,037 nibo bamaze guhabwa mudasobwa mu gihugu hose.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru