Yanditswe Oct, 23 2022 19:03 PM | 115,431 Views
Minisiteri y'Uburezi yafunze Ishuri rikuru rya RP-IPRC ishami rya Kigali igihe kingana n'ibyumweru bibiri, kugirango iperereza rijyanye n'imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi.
Mu itangazo yashyize ahabona, kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Uburezi yanavuze ko uhereye kuri iki Cyumweru nta muntu wemerewe kwinjira muri iyi IPRC muri iki gihe kandi ngo n’abanyeshuli bari mu kigo, bagiye gufashwa gutaha bakazamenyeshwa igihe ishuli rizongera gufungurirwa.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yatangaje ko umuyobozi wa IPRC Kigali Murindahabi Diogène nawe yatawe muri yombi nyuma y'aho bigaragaye ko habaye ubujura bw'ibikoresho by'iri shuri no kwiha umutungo rusange wa Leta.
Kuri ubu hari ibikoresho byatangiye kugaruzwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Ministere y’Uburezi kandi yashishikarije umuntu wese waba afite amakuru y’ingenzi yagirira akamaro iperereza ririmo gukorwa kuba yayatanga ku biro bya RIB bimwegereye.
Nyuma yo gufunga kw'iri shuri, MINEDUC yatangaje ko nta muntu wemerewe kwinjira muri iri shuri kandi ko abanyeshuri bari bari mu kigo bafashwa gutaha bakazamenyeshwa igihe ishuri rizongera gufungurirwa.
Soma Itangazo rya MINEDUC
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
46 minutes
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
1 hour
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
3 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru