AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

MINEDUC yagaragaje ibikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri

Yanditswe Mar, 22 2023 19:36 PM | 30,550 Views



Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.

Ni mubiganiro byahuje abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside na Minisiteri y'Uburezi,  ku isesengura rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu by'umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023, ku bibazo byagaragaye mu burezi birimo ikibazo cy’abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko bikigoranye gushyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera  ariko ngo babifatiye ingamba.

Kuri ubu abanyeshuri kuva mu bigo by’amashuri abanza kugeza mu yisumbuye bafatira ifunguro ku ishuri, gahunda Minisiteri y’Uburezi igaragaza nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n’abana bata ishuri.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama