AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

MINEDUC yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta

Yanditswe Dec, 31 2019 07:58 AM | 4,010 Views



Abanyeshuri bagize amanota menshi mu gihugu baravuga ko kwita ku masomo yabo no gusubiramo ibyo biga ari byo byatumye batsinda neza.

Ni mu gihe ababyeyi babo na bo bavuga ko gukurikiranira hafi abana no kubafasha mu byo bakenera byose bituma batsinda neza.

Ibyo babitangaje ubwo Minisiteri y'Uburezi yatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta by'uyu mwaka bisoza amashuli abanza, ay’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n'ay'inderabarezi.

Umwana wabaye uwa mbere mu mashuri abanza ku rwego rw'igihugu yitwa Humura Elvin, arangije mu ishuri Wisdom i Musanze, na ho uwarangije mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye akitwa Mucyo Salvi wigaga mu ishuri ry'ubumenyi rya Byimana mu Karere ka Ruhango.

Bombi bakiriye neza umusaruro babonye, bakemeza ko kwita ku byo bize,kwitegura ibizamini hakiri kare ari byo byatumye batsinda neza:

Humura yagize ati ''N'ubwo ntabikekaga ariko nishimye cyane. Najyaga niga ariko nkagira n'igihe cyo kuruhuka kugira ngo ntagira stress. Nakundaga gusubiramo cyane naranabikoreye ingengabihe y'ibyo nzajya nkora buri munsi, kandi nari narakoze imbonerahamwe n'amanota nkakorera impuzandengo kugra ngo menye ukuntu mpagaze, n'aho kongera imberaga ngo nzatsinde.''

Na ho Mucyo ati ''Nakurikiye mu ishuri ibyo abarimu batwigisha, nkasubiramo ibyo baduha, nkakora ubushakashatsi kuri murandasi, kandi nabonye igihe gihagije nitegura mbere, bituma mbasha gutsinda cyane.''

Ababyeyi b'abo bana nabo bavuga ko babitaho babashakira ibyo bakeneye kandi bakababa hafi.

Mukayuhi Leah umubyeyi ufite umwana watsinze neza yavuze ko gukurikiranira hafi imyigire y’umwana we ari byo byatumye atsinda.

Ati  ''Umwana namwitayeho mu buryo nshoboye bwose n'ubwo na we yakundaga kwiga atari ugusumika. Ngira inama ababyeyi kwita ku bana, bakabakurikirana aho bari hose n'ibyo birirwamo.''

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Dr Isaac Munyakazi yashimye uruhare rw'abarimu ku musaruro wigaragariza mu manota y'abanyeshuri.

Yagize ati ''Nagira ngo mbashimire cyane kandi mbabwira ko Leta ibashyize ku mutima kuko ibyo tugeraho, kandi ibyo twifuza ku mutima umurezi ni ipfundo rikomeye. N'uyu musaruro tugezeho ni uko hari ababyitangiye bakaturerera neza.''

Mu mashuri abanza, mu mwaka ushinzwe wa 2018, abana bari biyandikishije gukora ibizamini bari 248.981 hakora 232004 bangana na 93,2%, abakobwa bakaba bari 54,6%, mu gihe uyu mwaka wa 2019 abiyandikishije mu gukora ibizamini bari 286.721, bikorwa na 280.456 bangana na 97.81%, abakobwa ari 54,16.

Na ho mu cyiciro rusange, mu mwaka ushize wa 2018, abana biyandikishije kuzakora ikizamini bari 99.209, ibizamini bikorwa na 96.523 bangana na 97,16%, abakobwa bakaba 53,20%, mu gihe uyu mwaka wa 2019 hiyandikishije abanyeshuri 115.417 ibizamini bugakjorwa na 114.424 bingana na 99,1% abakobwa bakaba bari 54,4%.

Mu mashuri y'inderabarezi, mu mwaka ushize abiyandikishije kuzakora ibizamini bari 4.069 hakora 3.894 bangana na 95,69%, mu gihe uyu mwaka hiyandikishije 4.251 hagakora 3.938 bangana na 92,6%.

Hakurikijwe ibyiciro by'amanota (Performance by division), icyiciro cya mbere cyatsinzemo abana 10.700, abakobwa 4.902 n'abahungu 5.798 bakaba bangana na 3,8%, mu gihe icyiciro cya 5 ari cyo cya nyuma kirimo abana 53193 bangana na 19%.

Aya manota yashyizwe ahagaragara mu gihe ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 06 Mutarama 2020 ari bwo umwaka w’amashuri wa 2020 uzatangire.

Cyakora abatangarijwe amanota bo bakaba bongereweho icyumweru kimwe bakaba basabwa kugera ku mashuri 12 Mutarama mu gihe bazatangira tariki 13.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura