AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

MINEDUC yihanangirije ibigo byanga ko abana barya ku ishuri kuko batishyuye

Yanditswe Mar, 24 2021 10:22 AM | 119,911 Views



Ubwo hizihizwaga umunsi nyanfrika wo kugaburira abana ku ishuri, Minisiteri y’Uburezi yihanangirije ibigo bituma abana badafatira amagunfuro ku ishuri byitwaje ko ngo batatanze umusanzu.

Ku isaha ya saa sita ibiryo birahiye mu bigo by'amashuri bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. .Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye batangiye gufata ifunguro. By'umwihariko kuri uyu munsi nyafurika wahariwe kugaburira umwana  ku ishuri,mu rwunge rw'amashuri yisumbuye rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga, abanyeshuri kuva ku biga mu mashuri y'incuke,abanza n'ayisumbuye bose bafatiye ifunguro ku ishuri. Bishimira ko iyi gahunda ibafasha kwiga neza.

Ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bitandukanye na bo bashima iyi gahunda y'uko abana bafatira ifunguro ku ishuri.Cyakora ngo ubushobozi buke bw'amafaranga butuma iyi gahunda itagerwaho bagasaba ibigo by'amashuri ko byajya bibemerera bagatanga umusanzu wabo yaba ibiribwa cyangwa umubyizi ku ishuri ariko abana babo bakabona ifunguro.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko hari ababyeyi  bagifite imyumvire yo hasi ko leta ariyo izatunga abanyeshuri ku bigo,bigatuma iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikomwa mu nkokora n'iyi myumvire.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda, rigira uruhare mu gushyigikira iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Umuhuzabikorwa muri iri shami mu Rwanda, INKA HIMANEN ashima uburyo bishyirwa mu bikorwa akemeza ko bazakomeza gutanga inkunga kuri iyi gahunda.

Ati "Kugaburira umwana ku ishuri ni ingenzi kuko bituma abana badata amashuri,ni yo mpamvu ibigo bitanga ifunguro kubana byafashije kugira ubuzima bwiza n'imirire iboneye. Kugeza ubu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rifasha ibigo by'amashuri 108 byigirwamo n'abanyeshuri 20000 turashaka kwagura tukava mu turere 4 tukagera mu turere 7 tukongera umubare w'ibigo n'abanyeshuri bobona kuri iyi nkunga mu Rwanda,mu myaka 5 Leta y'Amerika yatanze inkunga ku Rwanda ingana na  miliyoni 25 z'amadorari y'abanyamerika."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gasprd yasabye ko abayobozi b'ibigo by'amashuri gufatanya n'ababyeyi mu guteza imbere iyi gahunda yo kugaburira umwana ku ishuri kuburyo nta mwana ukwiye kuvutswa ubu burenganzira kandi ibigo bigakoresha ibiboneka ho biherereye.

Ati  "Kuri buri funguro abana bafatira ku ishuri haba hariho n'uruhare rwa Leta bivuze ko niyo umubyeyi yagira ubushobozi buke,urwo ruhare rwa leta ntirukwiye kuburizwamo ngo umwana arye ku ishuri ariko nanone ntibivuze ko ababyeyi bakwiye kurekera icyo gikorwa leta n'amashuri uruhare rw'umubyeyi ni ingenzi cyane,hari abahitamo gufasha batanga amafaranga araiko hari n'abandi bahitamo gufasha n'ibindi bikorwa kuko umubyeyi ashobora kuba adafite amafaranga ariko hari ibindi yatanga uruhare rw'ababyeyi n'ingenzi cyane."

Kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwifatanyije n'ibihugu bya Afurika kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira umwana ku ishuri .mu bigo by'amashuri hatewe ibiti by'imbuto ziribwa n'imboga ku turima tw'igikoni mu rwego no kunoza imirire ku banyeshuri. Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ibikoni bisaga 2000 biri kubakwa mu gihugu nibimara kuzura, n'abana bo mu mashuri abanza n'ayincuke bataragerwaho n'iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri,bazahita batangira kurifata. 

Kugeza ubu abanyeshuri 1,457,757 bo mu mashuri y'incuke,abanza n'ayisumbuye bya Leta n'afashwa na leta yose agera ku 2440 ni bo bagerwaho n'iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.


 Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize