AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINEDUC yunganiye ibigo by'amashuri mu kubona ibiribwa

Yanditswe Feb, 06 2021 09:02 AM | 11,886 Views



Nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Uburezi isohoye ibaruwa imenyesha ibigo by’mashuri bya Leta n’ibifitanye na yo amasezerano ko bizungunirwa mu biribwa, bamwe mu  bayobozi b’ ibigo barashimira leta yabatekerejeho kuko bari bagiye guhura n'ikibazo cyo kuvura ibiribwa bihagije.

Minisiteri y'Uburezi ivuga ko buri mwana wiga mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta azatangirwa amafaranga ibihumbi 25 yiyongera ku mafaranga  yatanzwe n' ababyeyi.

Aya makuru ni yo ababyeyi baheraho basaba ko amafranga y'ishuri yongerewe ku bigo bimwe na bimwe yakurwaho, bakanibaza niba abatarayatanga bakiyatanze, aha ariko banagaragaza impungenge nyinshi kuri uko kongera amafranga y'ishuri muri ibi bihe bigoye.

Nubwo ababyeyi bavuga ibi ariko, hari amakuru avuga ko benshi mu babyeyi batari bakishyuye amafranga y’ ishuri kuburyo ubufasha bwa leta buzabunganira.

Iki gihembwe cyatangiye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize biteganyijwe ko kizarangira mu kwa kane uyu mwaka. Bamwe mu bayobozi b'ibigo bavuga ko koko iki gihembwe ari kirekire ku buryo n'abatari bagira ibibazo byo gushira kw’ibiribwa mu bubiko byari kuzabaho vuba, ibi kandi babihuza n'ibiciro by'ibiribwa byiyongera umunsi ku munsi ku isoko.

Ibaruwa Ministeri y'uburezi yandikiye abayobozi b'uturere igaragaza ko amafranga Leta izatanga azunganira ibigo by'amashuri kubera iminsi y'inyongera kuri iki gihembwe kandi akazakoreshwa gusa hashakwa ibitunga abanyeshuri, ibintu byishimirwa cyane n'abayobozi b'ibigo.  

Gusa iyi ministeri ntisobanura niba ubu bufasha bukuraho burundu amafaranga ibigo by' amashuri byari byarongereye kuri minerval ababyeyi basanzwe batanga, ndetse niba abamaze kuyatanga bazayasubizwa.

Kuri ibi ariko hari uturere twahise dutegeka abayobozi bibigo tubirimo gusubiza ababyeyi ayo batanze, ndetse abatarayatanze ntibazayatange.

Muri iyi minsi, mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bw'ubwandu bwa covid19, mu Mujyi wa Kigali amashuri arafunze, ariko abanyeshuri biga bari mu baba mu bigo babigumyemo, mu gihe mu ntara abanyeshuri bose bakomeje amasomo nk’ibisanzwe.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura