AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINEMA irasaba abatuye mu manegeka kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Yanditswe Mar, 03 2020 17:08 PM | 10,097 Views



Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA iraburira abantu bose by’umwihariko abatuye mu manegeka kuhimuka ndetse no kwitwararika muri ibi bihe by’imvura kuko bashobora kwibasirwa n’ibiiza.

Ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayumba Olivier nyuma y’uko imvura yaguye guhera ku mugoroba w’ejo kugeza nijoro yahitanye ubuzima bw’abantu 6 ndetse ikanangiza n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Bamwe  mu baturage batuye mu Kagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba ho mu Karere ka Gasabo baravuga ko bahangayikishijwe n'ibiiza batewe n'imvura yaguye ku mugoroba w'ejo kuko yangije byinshi byiganjemo imyaka bateye baba bafite impungenge z'uko bizagenda mu gihe imvura yazakomeza kugwa muri ubu buryo ko ntacyo bazasarura.

Musirikare Vincent yagize ati ''Uru rutoki rwavuganguritse kandi nahakodeshaga ndetse no mu mafaranga y'inguzanyo mbese nahuye n'ikibazo gikomeye.''

Na ho Musengimana Appollinaire we ati ''Ubuhinzi na bwo ntabwo bwifashe neza kubera y'uko amasuri ari kugenda abijyana...izayangiza ahubwo namwe bayobozi mwareba ukuntu mwaturwanaho.''

Si ibikorwa by'ubuhinzi gusa imvura yangije kuko hari n'inzu z'abaturage zasanyutse burundu kuri ubu bamwe mu baturage bakaba badafite n'aho barambika umusaya.

Muzigabanga Antoinette, utuye mu Mudugudu wa Kagarama, ho mu Magari ka Gasanze, mu Karere ka Gasabo inzu yari atuyemo yose yasenyutse burundu ku buryo we n'umwana we baraye babuze aho kurambika umusaya, bakararana mu bwiherero n'ihene batunze.

Avuga ko kuri ubu ahangayitse bikomeye kuko nta n'aho acumbika afite agasaba ubufasha.

Ati “Imvura yose isa n’aho yancikiyeho kuko kuva imvura igwa nta kintu nabashijekurokoramo n'inzu n'ibikuta byose bisa n'ibyabigwiriye. Njye naraye ahantu hari hegereye aka WC hari aka douche n'ihene nari mfite mvuga ngo batayiba. Ntabwo nishoboye nta kintu mfite bagize icyo bamfasha wenda inzu yange nkabasha kuyibona nk'uko Imana yayimpaye ni cyo cyampahamuye cyanteye n'agahinda.''

Umuyobozi Mukuru Kigo cy'igihugu cy'ubumenyi bw'ikirere, Gahigi  Aimable, avuga ko abaturage n'abahinzi bakwiye kwitegura imvura y'itumba yisumbuyeho gato ku yari isanzwe kuko ishobora no kuzageza mu mpera z'ukwezi kwa 5, bakamenya uburyo bwo kuyibyaza umusaruro n'ibihingwa bategura guhinga yewe ndetse n'uburyo bwo gukumira ibiiza bakurikirana amakuru atangwa n'inzego zose.

Yagize ati ''Urebye ku ishusho rusange mu gihugu ahenshi izaba iri hejuru gato y'icyegeranyo cy'imvura y'itumba basanzwe bagira ariko bikaba byaba byiza iyo mvura ikoreshejwe neza cyane cyane mu bikorwa by'ubukungu cyane cyane mu buhinzi ...mu kwirinda ibiiza bafite inzego kugera ku murenge aho bashobra kuba imyitwarire mu bihe bitandukanye cyane ko tuba turi ahantu hatandukanye mu gihugu imiterere yaho iba itandukanye..dukangurira abantu ngo begere inzego z'imirimo bakorana kugira ngo bitewe n'umwihariko wa buri hantu n'imvura iba iteganyijwe iba itandukanye bakorane bya hafi mu rwego rwo gukumira ibiiza no kuzamura umusaruro.''

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Kayumba Olivier avuga ko kuri uba hariho imvura nyinshi kandi ikomeza kwangiza ibikorwa bitandukanye bityo akaburira abantu kwitwararika muri ibi bihe by'imvura by'umwihariko nk'abagituye mu manegeka bakahimuka vuba na bwangu.

Yagize ati ''Ikintu cya mbere abantu bari mu manegeka bagerageze bimuke burundu cyangwa se by'agateganyo biraterwa n'ukuntu hameze ariko icyo gihe abantu bo mu nzego z'ibanze n'iz'umutekano turafatanya kugira ngo barebe uko ibibazo bigenda....n'abantu batwara ibinyabiziga bitondera inzira z'amazi, bubahiriza amategeko ya polisi, ndetse n'abaturage kugira ngo batagwa mu miferege cyangwa za ruhurura.''

Kayumba akomeza anagira inama abahinzi kwitwararika ku guca imirwanyasuri ku mirima yabo kugira ngo imyaka bahinze idatwarwa n'isuri cg imyuzure.

MINEMA ivuga ko imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yahitanye ubuzima bw'abantu 6 hirya no hino mu gihugu, abandi 18 barakomereka hirya no hino mu gihugu. Hangiritse kandi inzu 91, imihanda 6 irangirika ndetse n'ibiraro 7.

Amapoto y'amashanyarazi arenga 10  arangirika. MINEMA ivuga ko uturere twahuye n'ibiiza cyane ari Gasabo, Ruhango, Rulindo na Ngororero.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage