Yanditswe May, 14 2023 18:16 PM | 31,846 Views
Mu Karere ka Musanze, Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi MINENA, yakiriye inkunga y’imifuka isaga 1200 ya sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe n'ibiza biheruka kwibasira Intara y'Amajyaruguru, Uburengerazuba n'Amajyepfo.
Ibiza by’imvura biheruka byasenyeye abaturage benshi ku buryo hari abacumbikiwe n’abaturanyi no ku ma site yashyizwe hirya no hino mu gihugu. Iyi miryango yifuza ubufasha bwo kongera kubakirwa.
Ni muri urwo rwego uruganda rwa Twiga Cement rwashyikije MINEMA toni 68 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe.
Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA Habinshuti Philippe avuga ko iyi nkunga iri mu bikoresho bikirimo gukusanywa mu bice bitandukanye by'igihugu mu myiteguro yo gufasha abaherutse kugirwaho ingaruka n'ibiza kwigobotora ingaruka zabyo mu buryo burambye.Uretse ibikoresho birimo gukusanywa, MINEMA ivuga ko kugeza ubu binyuze mu buryo bwashyizweho bwo gukusanya inkunga yo gufasha abaherutse guhura n'ibiza, hamaze gukusanywa miliyoni zisaga 110Frw, yunganira ubundi bufasha butandukanye Guverinoma imaze iminsi iha abo baturage.Imifuka ya Sima yatanzwe n'uruganda Twiga Cement (Ifoto: RBA)
Patience Ishimwe
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru