AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

MINICOM iravuga ko umusaruro mbumbe w’urwego rw’inganda ugeze kuri 20%

Yanditswe Sep, 20 2022 19:04 PM | 143,773 Views



Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko umusaruro mbumbe w’urwego rw’inganda ugeze ku gipimo cya 20% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka, ibi bikaba bitanga icyizere ko uru rwego ruzagera ku ntego y’uko rugira uruhare rwa 21.4% mu mwaka wa 2024. 

Abanyenganda bavuga ko gukomeza gushyigikirwa na leta biri mu bituma umusaruro w’ibyo batunganya urushaho kwiyongera.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, inganda zatanze uruhare rungana na 20% mu musarurombumbe w’igihugu/GDP. 

Abanyenganda bavuga ko kuba Leta yarabavaniyeho imisoro imwe n’imwe ku bituruka hanze biri mu byafashije gukora badahomba.

Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 9% naho izitunganya ibintu bitandukanye uzamukaho 10%. Muri rusange ariko inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nizo zagaragaje kuzamuka kugaragara ugereranije n’izindi. 

Umuyobozi mukuru ushinzwe inganda muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka ashimangira ko uku kuzamuka neza k’umusaruro ukomoka ku nganda uganisha ku ntego z’icyerekezo igihugu cy’uko uru rwego ruzaba rutanga 21.4% mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Hagati aho ariko abasesengura ibirebana n’ubukungu bashimangira ko kuzamuka k’umusaruro ukomoka ku nganda bifite kinini bisobanuye mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage muri rusange n’izamuka ry’ubukungu by’umwihariko.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ubukungu bushingiye ku nganda burusheho kuzamuka aho izakomeza gushyira imbaraga mu kuzamura ingano y’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa hanze ahubwo hakazamurwa ingano y’ibyoherezwayo.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir