Yanditswe Sep, 20 2022 19:04 PM | 143,773 Views
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko umusaruro mbumbe w’urwego rw’inganda ugeze ku gipimo cya 20% mu gihembwe cya 2 cy’uyu mwaka, ibi bikaba bitanga icyizere ko uru rwego ruzagera ku ntego y’uko rugira uruhare rwa 21.4% mu mwaka wa 2024.
Abanyenganda bavuga ko gukomeza gushyigikirwa na leta biri mu bituma umusaruro w’ibyo batunganya urushaho kwiyongera.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, inganda zatanze uruhare rungana na 20% mu musarurombumbe w’igihugu/GDP.
Abanyenganda bavuga ko kuba Leta yarabavaniyeho imisoro imwe n’imwe ku bituruka hanze biri mu byafashije gukora badahomba.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 9% naho izitunganya ibintu bitandukanye uzamukaho 10%. Muri rusange ariko inganda zitunganya ibikoresho by’ubwubatsi nizo zagaragaje kuzamuka kugaragara ugereranije n’izindi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe inganda
muri Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, Evalde Mulindankaka ashimangira ko uku
kuzamuka neza k’umusaruro ukomoka ku nganda uganisha ku ntego z’icyerekezo
igihugu cy’uko uru rwego ruzaba rutanga 21.4% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Hagati aho ariko abasesengura
ibirebana n’ubukungu bashimangira ko kuzamuka k’umusaruro ukomoka ku nganda
bifite kinini bisobanuye mu bijyanye n’iterambere ry’abaturage muri rusange
n’izamuka ry’ubukungu by’umwihariko.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda
yizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo
ubukungu bushingiye ku nganda burusheho kuzamuka aho izakomeza gushyira
imbaraga mu kuzamura ingano y’ibikorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kugabanya
ibitumizwa hanze ahubwo hakazamurwa ingano y’ibyoherezwayo.
Jean Claude Mutuyeyezu
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru