AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abagororwa bitwara neza bamaze 2/3 by'igifungo bagiye kuzajya barekurwa bidasabye ko babisaba

Yanditswe Mar, 20 2023 16:42 PM | 39,854 Views



Minisiteri y'Ubutabera iratangaza ko harimo gukorwa byinshi kugira ngo ikibazo cy'ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa gikemuke, ndetse habeho no kunoza uburyo bwo kugorora abanyabyaha.

Ibi bikibuye mu biganiro byahuje abaminisitiri bafite ubutabera mu nshingano n'abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.

Minisiteri y'Umutekano mu gihugu ivuga ko mu gukemura iki kibazo cy'ubucucike mu magororero, hatekerejwe uburyo butandukanye burimo kongera imibare y'abarekurwa kubera ko bamaze  gukora 2/3 by'igifungo bakatiwe n'inkiko bitwara neza.   

Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred avuga byajyaga bikorwa inshuro imwe mu mwaka ariko noneho bizajya bikorwa buri mezi atandatu kandi ngo ntibizajya bisaba ko umuntu ufunze ari we ubisaba.

Aha abadepite bagize impungenge zishingiye ku kuba abazasohoka batarangije ibihano bazaba benshi, bikaba byatuma habaho insubiracyaha nk'uko byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu

Kuri iki kibazo, Komiseri Mukuru w'Urwego rw'imfungwa n'abagororwa, DCG Marizamunda Juvenal avuga ko uburyo bwo gutegura imfungwa n'abagororwa burimo kunozwa ndetse ngo hagiye no kujyaho n'ibigo byihariye kuri iki kibazo.

Abadepite banagarutse ku kibazo cy'abantu bamara igihe kirekire mu magororero bataraburanishwa.

Minisitiri w'Ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko iki kibazo nac yo cyamaze gushakirwa ibisubizo, ndetse mu minsi ya vuba ababarirwa mu 100 bazahita bafungurwa.

Ubu buryo buvuguruye  mu gufungura imfungwa n'abagororwa bukaba bwaramaze kwemezwa mu itegeko rigenga urwego rw'imfungwa n'abagororwa RCS.

Ubu amagororero y'u Rwanda acumbikiye abagera ku bihumbi 87, bangana na 145% by'umubare wateganirijwe.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama