Yanditswe Jul, 15 2019 11:43 AM | 8,101 Views
Mu masaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba n'abandi bayobozi bari bamuherekeje, basuye imipaka ibiri yo mu Karere ka Rubavu ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho barebye uko bapima ibimenyetso by'icyorezo cya Ebola.
Ni nyuma y'aho Minisiteri y'Ubuzima ya DRC ivuze ko hari umuntu wagaragaweho ibimenyetso by'iki cyorezo kigaragariye mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n'Umujyi wa Rubavu mu Rwanda.
Dr Diane Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya mu Mujyi wa Goma, nyuma ya ho hagaragaye umuntu urwaye Ebola, akemeza ko u Rwanda rutari bufunge umupaka ,uhubwo ko n'abambutse bakajyayo bagomba kwitwararika banoza isuku cyane cyane bakaraba intoki kugira ngo birinde.
Ibi bije nyuma y'aho muri Kamena uyu mwaka, ubwo Leta ya Uganda yatangazaga ko iki cyorezo cyageze ku butaka bwacyo, MINISANTE abaturage kwirinda gukora ingendo ahagaragaye Ebola, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’ isabune no gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare.
U Rwanda rumaze igihe rwarashyizeho ingamba zikomeye zo kwirinda no kurwanya Ebola, ibintu bigaragaza ikizere gikomeye ko igihugu cyiteguye guhashya iyi ndwara iramutse igeze mu Rwanda.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru