AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISITIRI NGIRENTE YIBUKIJE KO KWIBUKA ARI INSHINGANO ZA BURI WESE

Yanditswe Apr, 13 2019 06:22 AM | 5,521 Views



Minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGIRENTE arasaba urubyiruko kugaragaza icyinyuranyo mu mikorere n'imitekerereze yarwo ruharanira kubaka amateka mashya n'igihugu gishya nyuma y'amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo.

Minisitiri w'intebe ibi yabigarutseho ubwo abakozi b'ibiro bya serivisi za Minisitiri w'intebe bibukaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi; kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu, unitabirwa n'abakozi b'ibigo 2 bishamikiye ku biro bya minisitiriw'intebe aribyo urwego ngenzuramikorere RURA ndetse n'urwego rw'igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore GMO.

KABERA J Paul, umukozi wa GMO warokotse jenoside yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe yagarutse ku itotezwa ry'abatutsi mu Rwanda, ahereye ku kuba we yaravukiye mu Karere ka Bugesera ari naho yarokokeye, mu gihe ababyeyi be n'igisekuru cy'iwabo muri rusange gakondo yabo ari mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.

Yagaragaje inzira y'umusaraba abatutsi bo mu Bugesera bahuye nayo ubwo mu gihe cya jenoside bageragezaga kwirwanaho aho bari bahungiye ku musozi wa Kayumba, gusa bakaza kugamburuzwa n'abasirikare bavuye mu kigo cya Gako abarokotse bakaza guhungira muri Kiliziya ya Nyamata, ariko nabwo interahamwe ziza kuhicira abatari bake mu bari bahahungiye.


Uyu mutangabuhamya yashimiye byimazeyo ingabo zari iza RPA zamurokoye nyuma yo gutemwa n'interahamwe ariko Imana igakinga ukuboko.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano Gen. James KABAREBE, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yagaragaje ko jenoside ari umugambi utegurwa igihe kirekire kandi ko nta mpamvu n'imwe yaba urwitwazo rwo gukora icyaha cya jenoside.

Yagaragaje ko hagati y'umwaka w'1920 kugera 1994, ari bwo u Rwanda rwabibwemo amacakubiri n'ivangura, intero yikirijwe na repubulika ya mbere n'iya 2, ziba ari nayo zubakiraho politiki yazo, ibintu yagaragaje ko ari byo FPR Inkotanyi yavutse igamije guhangana nabyo kugirango abanyarwanda bose bagire uburenganzira bungana mu gihugu.

Gen. James KABAREBE yagaragaraje ko nubwo jenoside yahagaritswe, guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside ari urugamba rukomeza kuko bitabaye ibyo amateka yazisubiramo.


Minisitiri w'intebe Dr. Edouard NGIRENTE, we yibukije ko kwibuka ari inshingano za buri wese byumwihariko urubyiruko rugize umubare munini w'abanyarwanda. Yahamagariye urubyiruko kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo by'umwihariko jenoside yakorewe abatutsi, kuko bizafasha mu gukumira ko yazisubiramo.

Umuhango wo kwibuka mu biro bya serivisi za Minisitiri w'intebe ubaye habura amasaha make ngo hazozwe icyumweru cy'icyunamo cyatangiye tariki 7 Mata, muri uyu mwaka Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi.

Inkuru ya Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama