Yanditswe May, 02 2019 06:33 AM | 5,339 Views
Ibi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kairangwa
Fanfan ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo aho kurwego rw’iguhugu
wizihirijwe mukarere ka Nyagatare.
Mukwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, ku ikubitiro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo n’abandi bayobozi basuye ibikorwa by’inganda zitandukanye zikorera mu karere ka Nyagatare zirimo uruganda rutunganya umuceri rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 5 ku isaha, uruganda rwa makaro n’uruganda Inyange rwakira rukanatunganya amata.
Bijyanye n’insanganya matsiko y'uyumwaka igira iti Umurimo unoze umusemburo w'iterambere rirambye,Minisitiri Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yagaragarijwe imikorere y'izo nganda n’uruhare rwazo mukunoza umurimo no guteza imbere umukozi, akaba avuga ko mukuzisura ikigamijwe ari ukugaragaza imurimo unoze kandi ugirira umuturage akamaro
Bamwe mu bihangiye akazi bavuga ko binyuze mu bukanguramba bugamije kunoza umurimo biteguye kunoza ibyo bakora bakoresha ikoranabunga rizabasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito hagamijwe guhaza isoko, guhanga indi mirimo mishya no gutanga akazi ku bantu beshi.
Muri gahunda nshya ya Guverinoma y’imyaka irindwi Minisitiri Rwanyindo avuga ko mu Rwanda biteganyijwe ko hazahangwa imirimo myishi imwe muriyo ikazashingira kubuhinzi n’ubworozi bukorwa muburyo bwa kijyambere, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imirimo ishingiye kugutanga serivisi n’iyindi.
Kuba uyu munsi w’umurimo wanizihirijwe mukarere ka Nyagatare, ngo ni uko muri gahunda ya Leta ari uko hateganywa gukomeza guhanga imirimo myinshi ishingiye kubuhinzi n’ubworozi kandi aka karere ka Nyagatare kakaba gafite ayo mahirwe yaho iyi mirimo yakorerwa kubera imiterere yako.
Kuri uyu munsi w’umurimo kandi waranzwe no gutanga ibihembo ku bakoze ibikorwa byindashyikirwa bigamije guteza imbere umurimo unoze no kwihangira imirimo, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 100 umuryango mpuzamahanga w’umurimo umaze uteza imbere umurimo.
Uyu munsi mpuzamahanga w'umurimo wemejwe n'umuryango mpuzamahanga mu mwaka w'1889 mu nama yambere yabereye I Paris mugihugu cy’Ubufaransa.
Ngoga Julius / Nyagatare
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru