AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

MINISTERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO YITABYE INTEKO

Yanditswe Mar, 19 2019 10:21 AM | 6,054 Views



Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bumvise ibisobanuro bya Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo  ku bibazo biri muri porogarammu yiswe  IPPIS yo gufasha mu kumenya imicungire y'abakozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta.

IPPIS ni gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana no gucunga abakozi ba leta mu rwego rwo kunoza ireme ry’umurimo. Iyi gahunda irimo serivisi nyinshi zishobora gufasha umukozi wa leta; bashobora kuyikoresha basaba ikiruhuko, abasezera mu kazi, abakora imihigo banareba uko bayesheje.

Inteko rusange y'Abadepite biteganijwe ko igezwaho ibisobanuro ku bibazo byabajijwe mu nyandiko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. 

Muri Gashyantare Ministre w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Geraldine MUKESHIMANA yitabye Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w'Abadepite abazwa ibibazo biri mu buhinzi birimo ibijyanye n'imbuto zigitumizwa hanze y'igihugu kandi intego u Rwanda rwihaye ari uko rugomba kuba rwihagije mu bushakashatsi bw'imbuto bitarenze umwaka wa 2020. Harimo icy'inzira inyongeramusaruro zinyuramo ngo zigere ku bahinzi ku gihe no kuba nta bushakashatsi bukorwa ku mbuto n'ifumbire bibereye buri karere na buri gihingwa, harimo n’cy’ikoranabuhanga mu buhinzi ritaranoga

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yijeje abadepite ko hari ingamba zafashwe zo kubungabunga umusaruro no  gushakira abakora umwuga w'ubuhinzi n'ubworozi ibikoresho bikorewe mu Rwanda kandi bihendutse. Iki gihe inteko yavuze ko itanyuzwe bityo yemeza ko abo Baminisitiri bazatanga ibisobanuro mu nyandiko; ibi bisobanuro rero nibyo abadeputse bari bugezweho uyu munsi.

INKURU IRAMBUYE IRABAGERAHO MU MAKURU YA SAA SITA NA MIRONGO INE N'ITANU (12h:45')

https://rba.co.rw/radio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama