AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

MINUBUMWE yamuritse ubushakashatsi kuri jenoside muri Kigali na Kibuye

Yanditswe Nov, 24 2022 19:22 PM | 361,398 Views



Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyize hanze ibitabo bitatu bikubiyemo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali, Kigali y'Umujyi ndetse n'icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Ubu bushakashatsi bugaruka ku mugambi wa Jenoside guhera mu mwaka wa 1952 bukagaragaza uruhare rw'abahoze ari ba burugumesitiri ndetse n'abandi banyapolitiki muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamagariraga abaturage kwica bagenzi babo. Bamwe mu bamurikiwe ubu bushakashatsi biganjemo urubyiruko bavuga ko babukuyemo inyigisho.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bushakashatsi nk'ubu hajya harebwa n'ubutwari bw'abarokoye abandi 

Kuba ubushakashatsi nk'ubu bumurikirwa abiganjemo urubyiruko, ni uburyo bwo kurushaho kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda rwo hambere. 

Minisitiri Dr Jean D'amascene Bizimana avuga ko amashuri yose mu turere akwiye gushyiraho gahunda zifasha abanyeshuri gusura inzibutso kugira ngo barusheho kumenya Jenocide butyo bayirinde. 

MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura