Yanditswe Nov, 24 2022 19:22 PM | 361,398 Views
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu yashyize hanze ibitabo bitatu bikubiyemo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kigali, Kigali y'Umujyi ndetse n'icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Ubu bushakashatsi bugaruka ku mugambi wa Jenoside guhera mu mwaka wa 1952 bukagaragaza uruhare rw'abahoze ari ba burugumesitiri ndetse n'abandi banyapolitiki muri Jenoside yakorewe abatutsi bahamagariraga abaturage kwica bagenzi babo. Bamwe mu bamurikiwe ubu bushakashatsi biganjemo urubyiruko bavuga ko babukuyemo inyigisho.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko uretse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, mu bushakashatsi nk'ubu hajya harebwa n'ubutwari bw'abarokoye abandi
Kuba ubushakashatsi nk'ubu bumurikirwa abiganjemo urubyiruko, ni uburyo bwo kurushaho kubasobanurira amateka yaranze u Rwanda rwo hambere.
Minisitiri Dr Jean D'amascene Bizimana avuga ko amashuri yose mu turere akwiye gushyiraho gahunda zifasha abanyeshuri gusura inzibutso kugira ngo barusheho kumenya Jenocide butyo bayirinde.
MBABAZI Dorothy
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru