AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

URWANDA RWAKIRIYE INAMA MPUZAMAHANGA Y’UMUTEKANO IHUJE IBIHUNGU 12

Yanditswe May, 08 2019 06:34 AM | 7,611 Views



Mu karere ka Rubavu hateraniye inama mpuzamahanga y'iminsi itatu ihuje impuguke mubya Gisirikare ziturutse mu karere kagize ibiyaga bigari; iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2019.

Izi mpuguke zirigira hamwe uko umutekano warushaho kubungabungwa no kwitabwaho mu bihugu bigize uyu muryango wa CIRGL, ugizwe n'ibihugu 12 aribyo Angola, Burundi, Congo Brazzaville, DRC, Centre Africa Rep, Kenya, Tanzania, Rwanda, South Sudan, Sudan, Uganda, Zambia.

Ukuriye akanama kagize urwego ngenzuramipaka (MCVE) ka CIRGL Colonel Leon Mahoungou avuga ko icyo baharanira muri uyu muryango ari ugukomeza kubanisha neza ibihugu ndetse no gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano w'abaturage muri bimwe muri ibi bihugu.

Bamwe mu baturage baturiye ibihugu bigize akarere k'ibiyaga bigari bo bagaragaza ko babona ikibazo cy'umutekano muke gikomeje kumvikana muri bimwe mu bihugu bigize aka karere gikomeje gukoma mu nkokora iterambere rusange ry'ako.

N'ikibazo, izi zisanga inzego zose zagombye gutahiriza umugozi umwe mu kwimakaza ineza y'umuturage  ndetse  no kurushaho kubanisha ibihugu b'igize uyu muryango.

Colonel Leon Mahoungou, ukuriye akanama kagize urwego ngenzuramipika MCVE k'uyu muryango uhuje ibihugu bihuriye mu karere k'ibiyaga bigari, asanga aka kanama kagombye kongorerwa ubushobozi kugira ngo karusheho kuzuza ishingano zako.

Uhagarariye ingabo za Lonu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo,muri iyi nama Bruno Danat yatangaje ko u rwego rwo kunganira amahoro, Monusco yiteguye gukomeza guhashya imitwe yitwaje intwaro muri aka gace 

Inkuru ya Sabune Olivier



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura