Yanditswe May, 13 2019 07:58 AM | 4,578 Views
Kuri iki Cyumweru
abaforomo n'abaforomokazi bo mu Rwanda
bifatanyije n'amahanga mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwuga bakora.
Mu gihe kuri iki cyumweru abaforomo n'abaforomokazi bizihiza umunsi mpuzamahanga w'abaforomo, ikibazo cyo kutaboneza urubyaro kuri benshi ngo gituma badatanga serivisi nziza bifuza kuko umubare w'ababagana urenze ubushobozi bw'abo bagomba kwakira.
Kwizihiza uyu munsi byabanjirijwe n'umuganda wo gukora isuku ndetse abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo bahabwa servise zo gupimwa indwara ziterwa n'umuvuduko w'amaraso ndetse na virus itera SIDA.
Kuba u Rwanda rufite ubwiyongere bw'abaturage butajyanye nubwabaforomo n'abaganga muri rusange hari abaforomo n'abaforomokazi basanga ari imwe mu mbogamizi ku mitangire ya serivise.
Intandaro y'iki kibazo bayisanga mu bwitabire bukiri hasi mu kuboneza urubyaro. Mukamuhinda Pascasie umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Remera asanga abavuga ibi bafite ishingiro.
Hari abaturage bashoboye kuboneza urubyaro bishimira icyemezo bafashe gusa ariko hari n'abandi batinze gufata icyemezo ubu bicuza ingaruka bibatera.
Nyuma yo gushyikiriza umurenge wa Bumbogo cheque y'amafaranga agera kuri miriyoni 3 agenewe umusanzu wa mituelle ku baturage basaga 1000, Perezida w'ihuriro ry'abaforomo n'ababyaza mu Rwanda, Andre Gitembagara avuga ko kutaboneza urubyaro bituma bahora bakira abarwayi batanafite ubwishingizi mu kwivuza kubera ubukene buhoraho muriyo miryango
Umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo ushinzwe ubukungu n'iterambere Raymond-Chretien Mberabahizi yemeza ko akarere kabo kageze kuri 94.8% ku bijyanye na mituelle kandi ko n'abatarishyura imisanzu yabo biterwa na benshi muribo bataringanije urubyaro bitewe n'imyumvire.
19% by'abanyarwanda kugeza ubu nibo batagerwaho na service zo kuboneza urubyaro mu gihe 52% by'abaturage aribo baboneje urubyaro. Imibare igaragaza ko ubucucike mu gihugu buri ku baturage 415 kuri Kilometero kare ndetse n'umubare kuri buri mugore ushobora kubyara wavuye ku bana 6.1 muri 2010 ugera kuri 4.2.
Inkuru ya Bosco Kwizera
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru