AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Macron yasabye ko 7 Mata yemezwa mu Bufaransa nk’umunsi wo #Kwibuka

Yanditswe Apr, 07 2019 18:19 PM | 5,559 Views



Perezidansi y’u Bufaransa yifuza ko tariki 7 Mata yajya iba umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwasohowe nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Macron atangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe abatutsi.


Ni imyanzuro yakurikiye kwakira mu biro bye abayobozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Ibuka-France.

Muri ubwo butumwa, u Bufaransa bwatangaje ko "Perezida wa Repubulika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda n’abazize Jenoside hamwe n’imiryango yabo."

Iri tangazo rikomeza riti "Perezida wa Repubulika yashimye umurimo w’abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwibuka ndetse yifuje ko ko itariki ya 7 Mata yemezwa nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi."


Macron yari yatumiwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kigali, ariko yahagarariwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda. Yanagennye Minisitiri w’Imari n’ubukungu, Bruno Le Maire, ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, uzabera i Paris.

Uyu munsi kandi wahawe umwihariko mu Bufaransa kuko Televiziyo France 24 yatambukije imbonankubone igikorwa cyo kwibuka cyabereye i Kigali ndetse igena umwanya wihariye wo kuganira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashisha impuguke zirimo Alain Gauthier.

Kuwa 23 Ukuboza 2003 nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu Rwanda. Muri Mutarama 2018 iyi nteko yatoye gukosora iyo nyito,maze itariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kwinjiza uyu munsi mu yindi yubahwa mu Bufaransa ni ikimenyetso gikomeye, harebwe ku mateka y’icyo gihugu mu Rwanda, mbere ya Jenoside ndetse n’igihe yakorwaga.

Perezida Macron ku wa 5 Mata yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Ibuka-France ari kumwe na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda wamuhagarariye mu bikorwa byo Kwibuka.

Inkuru ya Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize