AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Madame Jeannette KAGAME yifatanyije n'ibihumbi by'abitabiriye Marathon y'amahoro

Yanditswe Jun, 17 2019 08:38 AM | 4,240 Views



Muri iri siganwa, Madame Jeannette KAGAME yifatanyije n'abasiganwe mu cyiciro cy'abatarabigize umwuga, (run for peace), bakoze urugendo rwa kilometero zisaga 10, bakaba bahagurukiraga kuri stade Amahoro I Remera barekeza Kimihurura hafi n'ibiro bya Minisitiri w'intebe banyuze Ku Gishushu bagasoreza kuri Stade Amahoro nanone.

Ibi birori byanasusurukijwe n'umurishyo w'ingoma mu guhaguruka no gusoza, ku babyitabiriye, akanyamuneza kari kose.


Mu cyiciro cya half marathon, ni ukuvuga kilometero 21, mu bahungu no mu bakobwa abanyakenya bihariye imyanya ya mbere begukana imidali ya zahabu. 

Mu bahungu, KIMININE Shadrach w'imyaka 23, yanikiye bagenzi be, akoresheje isaha imwe, iminota 4 n'amasegonda 36, mu gihe mu bakobwa CHEPCHIRCHIR Celestine nawe yeretse bagenzi be igihandure akoresheje isaha imwe, iminota 14 n'amasegonda 44, akurikirwa n'umunyarwandakazi Marthe YANKURIJE wasizwe n'uyu munyakenyakazi amasegonga 12. 

Byumwihariko kuri Celestine, ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana iri siganwa yari yitabiriye ku nshuro ya mbere.


Mu byishimo byinshi yagize ati "Ndishimye cyane kandi nshimiye Imana! Ubushize nashatse kuza manager aranga kuko nari ndi mu biruhuko, ubu rero narabisabye ndamubwira nti ndashaka kujya mu Rwanda arambwira ati ntakibazo jyayo ugerageze, maze nanjye ndaza"!


Muri full Marathon, ni ukuvuga kilometero 42, umunya-Uganda PHILIP Kaplimo niwe wegukanye umudari wa zahabu, aho yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 20 n'amasegonda 21, akurikirwa n'abanya-kenya.

Muri rusange, isiganwa ry'uyu munsi ntiryahiriye  abanyarwanda nko mu myaka 2 ishize, kuko nko mu bahungu, Muhitira Felicien yaje ku mwanya wa kane, mu gihe muri full Marathon, umunyarwanda waje hafi ari HABAKURAMA Frederick waje ku mwanya wa 12.

Kuri Muhitira uzwi ku kabyiniriro ka Magare, ngo imyiteguro idahagije niyo ntandaro yo kutitwara neza ku banyarwanda.

Minisitiri wa siporo n'umuco NYIRASAFARI Esperance, yijeje aba bakinnyi ko ubutaha bazahabwa ibyangombwa byose kugirango bitware neza. 

Minisitiri NYIRASAFARI yagaragaje kandi ko nubwo nka minisiteri bishimira uko iri siganwa ryagenze, ngo intego ni ukurinoza kurushaho rikagera ku rwego rwisumbuye mu myaka iri imbere.

Isiganwa mpuzamahanga Kigali International Peace Marathon ryatangiye muri 2004, nk'imwe mu nzira yo gusana imitima no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge binyuze mu mikino.

Irushanwa ry'uyu mwaka, ribaye ku nshuro ya 15, aho ryitabiriwe n'abakabakaba ibihumbi 4 bo mu bihugu 55 byo hirya no hino ku Isi.


Inkuru ya DIVIN UWAYO 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira