Yanditswe Sep, 15 2022 20:56 PM | 213,303 Views
Madamu Jeannette Kagame, aravuga ko kugira ngo habeho impinduka mu bukungu n’imibereho y’abaturage, bigomba gushingira ku guteza imbere urubyiruko.
Ibi yabigarutseho ubwo yatangaga
ikiganiro ku kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba
hari mu nama mpuzamahanga yiga ku bufatanye buzana impinduka irimo kubera mu
gihugu cya Suede.
Aha muri Suede, Madamu Jeannette Kagame yatanze ikiganiro kigaragaza uruhare rw’Umuryango Imbuto Foundation mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Yabwiye abacyitabiriye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere abanyarwanda rutari rworoshye, kuko hari bamwe babonaga u Rwanda nk'igihugu kitari kongera kubaho, igihugu cyashegeshwe n’amacakubiri ashingiye ku moko, hakaba n’abari batakaje icyizere cy’ubuzima ndetse n'ibindi bibazo.
Yagaragaje kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi
yasize ingaruka nyinshi mu muryango nyarwanda.
Yagize ati "Abasaga miliyoni imwe babuze
ubuzima, abagore ibihumbi 500 bandujwe virusi itera Sida abayibanduje babikoze
ku bushake babafashe ku ngufu, nk'imwe mu ntwaro za jenoside, abana bacu
ibihumbi 300 barishwe abandi bana ibihumbi 100 bagirwa imfubyi mu gihe cy'iminsi
100 y'icuraburindi. Ibi byose ni ingaruka z'imiyoborere mibi aho abagera ku
1500 barangije Kaminuza mu gihe cy'imyaka 30 bacengezwagamo iyo miyoborerere.
Ndizera ko twese tuzi ingaruka z'ibi mu mibereho n'ubukungu kubera ibi bihe
bibi."
Madamu Jeannette Kagame yagaragagaje n’ibikorwa by'umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi w’ikirenga, mu kuzana impinduka mu mibereho n'ubukungu cyane ku rubyiruko.
Aha avuga ko kugira ngo habeho izi mpinduka mu buryo burambye bigomba guhera ku kongerera ubushobozi urubyiruko.
"Kubaho igihe kirekire kandi
ukabaho neza bigomba kugendana no kongera ubushobozi urubyiruko, mu rugendo
rw'impinduka mu mibereho n'ubukungu, birumvikana muri uyu mugoroba
insanganyamatsiko tuganira iragaruka ku isano iri hagati y'imibereho myiza
n'urubyiruko. Kuri twe mu Rwanda 40% by'abaturage ni abafite imyika iri munsi
15, mu rwego rwo gufasha uyu mubare munini umuryango Imbuto Foundation
wagerageje gutanga ibisubizo ku bibazo runaka birimo gushyira abana ibihumbi
100 mu bigo mbonezamikurire, gutanga buruse ibihumbi 10 ku bana b’abahanga mu
mashuri yisumbuye abana b'abakobwa 5,113 bamaze guhabwa ibihembo kubera
imitsindire yabo myiza mu mashuri no kuba urubyiruko ibihumbi 300 bagerwaho na
servisi zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Amadorari ibihumbi n'ibihumbi
atangwa mu mishinga y'urubyiruko kugirango habeho impinduka mu mibereho."
Kuva tariki 13 z'uku kwezi Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko muri Suede.
Muri iyi minsi yitabiriye inama mpuzamahanga igamije kubaka ubufatanye mu kuzana impinduka (Partnering for Change) yateguwe n’umuryango Reach for Change ku nshuro yayo ya 5.
Madamu Jeannette Kagame yanasuye Ishami ryita ku ndwara z’abana mu bitaro bya Kaminuza ya Karolinska muri Suède, asobanurirwa imikorere yabyo cyane serivisi y’ubufasha buhabwa abana binyuze mu mikino.
Aho yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Dr Diane Gashumba, usanzwe ari n’inzobere mu buvuzi bw’abana.
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru