Yanditswe Feb, 10 2020 09:20 AM | 10,807 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye inama ya isanzwe ya 24 y'abashakanye n'abakuru b'ibihugu, OAFLAD. Iyi nama yibanze ku buzima bw'umwana w' umukobwa mu kubona amakuru ahagaije na serivisi z'ubuzima bw' imyororokerere.
Ikibazo cyo gusobnanukirwa ubuzima bw’imyororokere ndetse no kubona amakuru ahagije ku bana babakobwa ni kimwe mu bibazo bikibangamiye umugabane wa Afurika.
Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo ku rw’imiryango ndetse n’ibihugu bongere imbaraga mu guha umwana w’umukobwa uburenganzira bwe mu buzima bw’ imyorokere.
Yagize ati “Nta mpamvu ya gutuza mu gihe imibare igaragaza ko mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, umwana w'umukobwa umwe kuri batanu aterwa inda atarageza imyaka. Mu gihe muri rusange muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara 1/3 cy'abana b’abakobwa babyara batagejeje imyaka. “
Yabwiye abitabiriye iyi nama ko mu rwego rwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu mwaka wa 2030, u Rwanda rwashyize imbaraga muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere ku bana babakobwa hagamijwe kunoza itarambere ry’umuryango nyarwanda.
Ati “Ku rwego rw’Igihugu twashyizeho gahunda ya Baho Neza igamije gukora ubukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro ndetse no gukumira inda zitateganyijwe ku bana b’abakobwa, ari na ko dusohora ibitabo bifasha abana b’abakobwa gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.”
Iyi nama ya 24 y'abashakanye n'abakuru b'ibihugu, OAFLAD, yari ibangikanye n'inama ya 33 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yibanda ku ishyirwamubikorwa z' ingamba mu buringanire ndetse no kongera ubushobozi abagore nk’uko uyu muryango wa wabyiyemeje.
Eddy SABITI
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru