Yanditswe Nov, 06 2020 19:31 PM | 81,906 Views
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME arasaba abayobozi n'abanyarwanda bose muri rusange kutihanganira na mba ibitekerezo bigamije gusenya ubunyarwanda n'ibyo igihugu cyimaze kugeraho.
Madame Jeannette KAGAME ibi yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu mwiherero ngarukamwaka w'umuryango Unity Club Intwararumuri, umwihererero w’umunsi umwe wabereye mu ntekonshingamategeko mu mujyi wa Kigali.
Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME ari nawe muyobozi mukuru w'uyu muryango, yahaye ikaze abanyamuryango bashya 23 Unity Club yungutse muri uyu mwaka, aboneraho kubibutsa amavu n'amavuko y'umuryango.
Twatangiye uyu muryango wacu turi itsinda ry'abagore bahujwe n'uko abo twashakanye bari mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye. Twifuzaga gufatanya na leta y'ubumwe yari ivutse mu ishavu itorohewe n'ingaruka zikomeye za jenoside, urwikekwe no kutizerana. Umuntu aribaza iyo biza gukomeza bityo ntabwo tuba tuzi aho turi uyu munsi. Twari tugamije guharanira kunga ubumwe cyane ko twari tumaze kubona ko iyo amacakubiri no kwishishanya bishyizwe imbere n'ubuyobozi bitera ingaruka zikomeye kandi z'igihe kirekire.
Perezida wa SENA Dr. IYAMUREMYE Augustin nawe yagarutse ku rugendo rw'imyaka 24 rw'umuryango Unity Club Intwararumuri, ashimangira ko kubaka u Rwanda rushya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi bitari gushoboka nta bumwe.
"Ndibuka Nyakubahwa First Lady twicaye hano, ngirango ni muri 1995 ubwanyu mwatangije ikiganiro k'ubumwe n'ubwiyunge. Harimo abantu ba kera, ndibuka ko na ba ex far bari bicaye aha twicaye. Nta n'ubwo twumvaga ibyo tuvuga ariko byarakomeje kandi ubu aho u Rwanda rugeze koko ruteye amashyshyu. Mu Rwanda umusingi w'iterambere ryacu ni ubumwe. Ni nayo mpamvu bariya bose bashaka gusenya ari bwo baheraho. Mwarakoze kudutoza ubumwe."
Aha niho Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME yahereye, asaba abanyamuryango ba Unity Club n'abanyarwanda bose muri rusange kwamaganira kure ibitekerezo bigamije gusenya isano y'ubunyarwanda kuko ari yo musingi ubumwe bw'abanyarwanda bwubakiyeho.
"Twemeye kugendana uru rugendo rutoroshye turi umwe kandi tumaze kubona ko twunguka cyane iyo dushyize hamwe. Ntidukwiye rero kwihanganira na rimwe ibitekerezo bigamije gusenya ubunyarwanda n'ibyo tumaze kugeraho. Umunyamuryango wa Unity Club akwiye gushyira umunyarwanda imbere agakora neza inshingano zigamije kumuteza imbere ku giti cye, umuryango n'igihugu muri rusange kugirango hatagira uburenganzira bw'uwo ari we wese buhutazwa kuko bishobora gutuma umunyarwanda tumurikiye yumva ahejwe. Nk'umunyarwanda, umunyamuryango wa Unity Club by'umwihariko twemera ko gukomera ku gihugu cyacu twunze ubumwe ari cyo cyiraro kizadutambutsa tukarenga amacakubiri n'imitekerereze iciriritse."
Umwiherero w'umuryango Unity Club Intwararumuri waranzwe n'ibiganiro n'ubuhamya bunyuranye byose byashimangiraga ko ubumwe ari bwo musingi w'iterambere. Umuryango Unity Club Intwararumuri ukaba ugizwe n'abayobozi muri guverinoma, abayihozemo ndetse n'abo bashakanye.
Yanditswe na Divin Uwayo.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru