Yanditswe Oct, 26 2019 09:43 AM | 15,292 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME arasaba abayobozi n'ababyeyi gufatira urugero ku ngabo z'u Rwanda bakimika ubunyarwanda mu mikorere n'imibereho yabo muri rusange ndetse bagaharanira kuba ari nawo murage bazaraga ababakomokaho.
Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangizaga ihuriro rya 12 ry'umuryango Unity Club Intwararumuri.
Ni ihuriro ryaranzwe n'ibiganiro binyuranye birimo icyagarutse ku rugendo rw'imyaka 25 mu nzira yo kubaka ubumwe n'ubwiyunge nk'amahitamo y'Abanyarwanda. Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME ari nawe muyobozi w'umuryango Unity Club Intwararumuri, yagaragaje ko mu myaka 5 imaze, gahunda ya Ndi umunyarwanda yabaye icyomoro cy'ibikomere by'amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, ahamagarira abakuze guharanira ko yaba umurage wabo ku babyiruka kuko n'ubu hari ibibazo by'ingutu yafasha igihugu gusohokamo.
Yagizs ati "Bayobozi, Babyeyi, Ntwararumuli, Dufite inshingano yo gufasha abato bacu, kubana natwe muri uru rugendo rwa Ndi Umunyarwanda. Tukabaha impamba ikomeye y’ubumenyi mu mateka n’umuco, muri politiki yacu n’iy’isi batuye; ni wo murage ukwiye gukomeza uru Rwanda. Ubushakashatsi bwa Sena butugaragiza ko tuzakomeza guhura n’ikibazo cy’ abapfobya n’abahakana jenoside. Ese Ndi Umunyarwanda iradufasha ite kurera abana bacu, ku buryo bazakomeza kubumbatira ubumwe bwacu no kurwanya abadusubiza inyuma? Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ikibazo cy’ihungabana mu byiciro byose by’Abanyarwanda. Dukwiriye kureba niba ‘’Ndi Umunyarwanda’’ yaba umuti waruhura abakiremerewe n’amateka cyangwa ibindi bibazo bitandukanye."
Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yo isaba ubufatanye bw'inzego zose mu guhangana n'ibidindiza gahunda ya Ndi umunyarwanda ntigere ku ntego yayo 100%, nkuko Perezida wayo Bishop John RUCYAHANA abisobanura.
Yagize ati "Ariko mu nzego zimwe na zimwe hari abavuga ko abakozi n'abayobozi barangwa n'imyitwarire n'imigirire igayitse yo kwironda, icyenewabo n'itonesha. Ibi na byo bibangamira Ndi umunyarwanda, bibangamira ubunyarwanda, bibangamira igihango, bibangamira icyo turi cyo n'icyo tugamije. Ibi nabyo byari bikwiye gusuzumwa bikavugutirwa umuti."
Aha Madamu Jeannette KAGAME yagaragaje ko bitumvikana uburyo hari abagiseta ibirenge mu kwimakaza ‘’Ndi Umunyarwanda’’ kandi ari yo yabaye igitekerezo-ngenga cyo kubohora no kubaka u Rwanda rushya nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, asaba buri wese gufatira urugero ku nzego z'umutekano by'umwihariko ingabo z'u Rwanda mu kwimakaza ubunyarwanda.
Yagize ati "Iyo urebye ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya servisi mu nzego zibegereye, usanga bagaragaza ko mu byiciro by’imibereho, bizeye cyane inzego z’umutekano kurusha izindi zose. Ni iki rero twakwigira kuri uru rwego? Iyo utekereje usanga ‘’Ndi Umunyarwanda’’ iba mu mahame-ngenga y’imikorere n’imibereho y’uru rwego, mwarabibonye ko iyo bafite umwanya uhagije batwunganira cyane no mu iterambere. Imitekerereze ya Ndi Umunyarwanda tuyikoresheje, dushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere; byadufasha kuzamura icyizere abaturage batugirira nk’abayobozi."
Iri huriro ryitabiriwe n'abasaga 400 barimo abagize guverinoma, abayihozemo n'abo bashakanye bose basanzwe ari abanyamuryango ba Unity Club, ndetse n'abandi bayobozi mu nzego nkuru z'igihugu, bamwe mu barinzi b'igihango n'urubyiruko ruhagarariye abandi.
Ibiganiro byose by'iri huriro rya 12 bikaba byibanda ku nsangamatsiko igira iti "NDI UMUNYARWANDA, IGITEKEREZO-NGENGA CY ‘UKUBAHO KWACU."
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru