AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Ubusitani bwo Kwibuka ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

Yanditswe Sep, 12 2022 09:03 AM | 67,937 Views



Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Ubusitani bwo Kwibuka, buherereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bwatangiye gutunganywa mu mwaka wa 2019 anasaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gukomeza kurangwa n'ubudaheranwa no kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubu busitani buherereye mu mpinga y' umusozi wa Kicukiro ahasanzwe urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro. Bamwe mubafite ababo baharuhukiye bavuga ko ubu busitani ari ikimenyetso gikomeye kuri bo kandi babuha agaciro kanini.

Minisitiri w' Ubumwe bw' Abanyarwanda n' Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko ubu busitani bwatekerejwe ku bw'impamvu nyinshi zirimo no kwerekana uko abanyarwanda babaye abadaheranwa.

"Bwerekana ko Jenoside nubwo yasize ibikomere ndengakamere itabaye iherezo ry' u Rwanda, ni yo mpamvu ubu busitani buteyemo ibyatsi byakuwe mu turere twose tw' u Rwanda bikerekana ko Jenoside yakozwe mu gihugu hose, ariko igihugu cyasohotse muri aya mateka mabi abanyarwanda bakaba bakomeje inzira bahisemo yo kuba umwe, gushimangira ubunyarwanda no gukunda igihugu. Ubusitani bwo kwibuka kandi buzafasha abakuru bariho mbere ya jenoside, abavutse nyuma yayo n' urubyiruko rw' iki gihe n' abazabakomokaho kuzirikana igice gikomeye cy' amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, niyo mpamvu bugizwe n' indabo, ibiti, inzira, imigezi n' ibyobo byibutsa ahantu hatandukanye abatutsi banyuze, bamwe bakaharokocyera, ibi bice twabyita ihererekanyabubasha ryo kuva mu mwijima tugana mu rumuri."

Mu gufungura ku mugaragaro ubu busitani Madamu Jeannette Kagame yabanje gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y' abazize Jenoside, aboneraho no gusobanurirwa ibice bigize ubu busitani.

Mu butumwa bwe yongeye kwihanganisha ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko abahakana bakanapfobya Jenoside bazakomeza kwamaganwa.

"Ku bacu twibuka, urumuri rwanyu ruzatumurikira iteka, igihe cyose twiyemeje kwibuka no kubumbatira amateka yacu ntimuzazima bibaho, abahakana urupfu mwishwe bafite urugendo rurerure kandi rutazagira aho rubageza."

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye abanyarwanda muri rusange gukura imbaraga zo gukomeza kwiyubaka mu bimenyetsio bigaragazwa n' ubu busitani.

"Nshuti mwarokotse , Banyarwanda, bahungu bacu, bakobwa bacu muri ubu busitani hari urukundo, gukomera kwabaranze ndetse no kwiyemeza gushya ko tutazasubira mu bihe bibi bitumye turi hano uyu munsi, urwo rukundo, icyo cyubahiro nuko kwiyemeza biri muri buri rurabyo, muri buri giti, muri buri buye no muri buri kimenyetso kituzengurutse hano, mukure gukomera hano, mukoreshe ubu busitani mu kwiyungura ubumenyi ku mateka yanyu, ubu busitani bubare ikitekegererezo kandi kubaho kwayo bibahe  imbaraga zo kurwanirira igihugu cyanyu mukirinda abahakana n'abapfobya Jenoside, n' abandi bose bagenda mu nzira itaboneye."

Ubu busitani bugizwe n' ibice 15, birimo umurima w' amasaka nk' ikimenyetso cy'aho bamwe mubahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bagiye bihisha, umurima w' indabo, Amazi y' ibishanga n' urufunzo, urumuri rw' ikizere n' ibindi, ubu busitani bukaba buri ku butaka bunganga hafi na Hectare 3.

 FISTON FELIX HABINEZA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize