Yanditswe Mar, 01 2023 20:04 PM | 46,428 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yongeye kwibutsa abagore bari mu nzego z'ubuyobozi ko bafite umukoro wo gukomeza guhanga ibishya no kurinda ibyagezweho kugira ngo ababyiruka bazabirebereho, bityo barusheho gutanga umusanzu urambye mu kubaka Igihugu.
Ibi yabigarutseho mu nama y'ihuriro ry'abagore bari nzego z'ubuyobozi yabaye kuri uyu wa Gatatu.
Mu biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “kubaka uruhererekane rw'abagore b'abayobozi” byibanze kuguhugurana, gusangira ubumenyi n'ubunararibonye mu rugendo rw'iterambere ry'umugore w'Umunyarwandakazi, hagaragajwe inzitizi zagiye zitsikamira umugore mbere n'uburyo ubushake bwa politiki bwabaye imbarutso mu iterambere ry'umugore rigaragara uyu munsi.
Bamwe mu batanze ibiganiro n'ibitekerezo bagarutse ku bijyanye no kuba intangarugero ndetse no kubaka ubushobozi mu babyiruka kugira ngo habeho uruhererekane rw'abayobozi b'ejo hazaza.
Muri ibi biganiro kandi Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango Prof Jeanette Bayisenge yagarutse ku gushyigikirana kugira ngo hazibwe icyuho kikigaragara mu iterambere ry'umugore.
Na ho Madame Bineta Diop intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu bijyanye n’amahoro n’umutekano, yasabye abari mu nzego z'ubuyobozi gutera ingabo mu bitugu ababyiruka ndetsale bagafatanya mu kuyobora kugira ngo babigireho.
Ati " lTuracyafite urubyiruko rw'abakobwa rutaragira ubumenyi buhagije ku bijyanye n'imiyoborere,rero abari mu kigero cyanjye ndetse n'abari mu kigero kidukurikira tugomba gutera ingabo mu bitugu urubyiruko rwacu, tugomba gufatikanya mu kuyobora ntitukavuge ngo turayobora bakurikire, ahubwo dufatikanye na bo mu miyoborere mu rugendo rwo kugera ku ntsinzi, duhugurana ndetse binyuze muri uko gufatanya."
Muri iyi nama Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yatangije ku mugaragaro Ihuriro rya Afurika ry'abayobozi b'abagore, ishami ry'u Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye abagore bari mu nzego z'ubuyobozi gusigasira ibyagezweho kugira ngo babere urugero rwiza ababyiruka.
Iri huriro ry'abagore bari mu nzego z'ubuyobozi ryatangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu mwaka wa 2011 rikaba rigizwe n'abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri.
NTETE Olive
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru