AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye abafite inshingano z'ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza

Yanditswe Dec, 01 2023 19:41 PM | 93,003 Views



Madamu Jeannette Kagame yasabye abafite inshingano z'ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza, ibi akaba yabigarutseho mu masengesho y’abayobozi ategurwa n'umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabereye i Kigali.

Aya masengesho yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame yarimo abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz'abikorera, imiryango itari iya Leta n'abayobozi mu nzego bwite za Leta.

Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba atanga umusaruro ufatika kuko yitabitrwa n'abayobozi mu nzego zitandukanye nk'uko Dr. Birahira Williams umwe mu bayobozi b'uyu muryango yabitangaje.

Inshuti y'u Rwanda, Pastor Rick Warren nk’umwigisha mukuru muri aya masengesho yasabye abayobozi kugira umwete wo kwita ku bandi no gukoresha impano bafite mu kuba igisubizo kubo bashinzwe kureberera.

Umuvugabutumwa, Pst. Andy Wood ukorana na Pastor Rick Warren nk'uzamusimbura mu mirimo ye y'ivugabutumwa yashimye Imana ko irimo gukoresha abanyarwanda ibitangaza, ibi akabihera ku rugendo bamaze kugenda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba abayobozi kwigirira icyizere cyo gukora ibirenze ibyo bakora kuko Imana ifite ububasha bwo kubakoresha ibikomeye.

Madamu Jeannette Kagame Kagame yasabye abafite inshingano z'ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza.

Amasengesho nk'aya ahuza abayobozi mu nzego zitandukanye aba buri mwaka ubu akaba abaye ku nshuro ya 29, amasengesho y'uyu mwaka akaba yari afite intego yo kugira indagaciro z'ubumana mu miyoborere.

Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur