AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango

Yanditswe Nov, 11 2019 08:28 AM | 6,554 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abagore bari mu rugaga rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guharanira ko umuryango nyarwanda utarangwamo ibibazo nk'ibikiwugaragaramo ukaba ahubwo umuryango ushoboye kandi utekanye muri rusange.

Abagore basaga 1500 baturutse hirya no hino mu gihugu kuri iki Cyumweru bitabiriye Inama Nkuru y'Urugaga rw'abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi yateraniye ku Cyicaro cy’uyu muryango i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.

Bimwe mu byo bagaragaje bishimira ni intambwe ikomeye bamaze gutera muri iyi myaka igihugu kimaze kibohoye.

Gusa ariko bemeza ko umugore acyugarijwe n'ibibazo binyuranye birimo ubukene, ihohoterwa, igwingira ry'abana, gusambanya abana b’abakobwa n'ibindi bitandukanye.

Madamu Jeannette Kagame, yemeza ko igihugu gifite ingamba nziza zashyizweho gusa ariko agakemanga uburyo zikurikizwa.

Avuga ko umugore ashobora kuba imboni ya mugenzi we bityo igihugu kikagira umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yemeza kandi ko abagore bashobora kuzana impinduka mu kwihutisha iterambere ry'umuryango wifuzwa.

Mu kiganiro ku ruhare rw'umugore mu kubungabunga umutekano, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Gen. Maj. Emmanuel Bayingana yatanze, yibukije ko umuryango ari wo uvamo abasore n'inkumi bashobora kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo bityo ko ukwiriye gusigasirwa mu buryo bwose bushoboka.

Madamu Jeannette Kagame yagiriye inama abagore bari mu myanya y'ubuyobozi kureba uburyo baba abayobozi beza kandi bitaye ku ngo zabo no kutigaya bitewe n'urwego rw'ubuyobozi bariho.

Mu byakozwe n’abacyuye igihe ku buyobozi b’uru rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi guhera muri 2015/2019,  birimo abagore 1547 bahawe amafaranga asaga miliyoni 227 agamije kubafasha mu kwizamura mu bukungu ndetse amakoperative y'abagore agera kuri 44 agizwe n'abagore 730 bahabwa amafaranga agera kuri miliyoni 180 nk'igishoro bajyanye hirya no hino ku masoko bubakiwe bavanwa mu buzunguzayi.

Hanatowe komitte nshya igiye kuyobora urwo rugaga kugeza mu mwaka w’2021 iyobowe na Christine Akimpaye.

Inkuru mu mashusho



Amafoto: Kigali Today

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu